Kigali

Avuga Ikinyarwanda adategwa! Ibitangaje ku muhinde wavukiye i Gicumbi ufite sekuru wagurishije imodoka umwami Musinga bari inshuti

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:25/02/2021 13:23
0


Muhammad ni umuhinde w'imyaka 53 wavukiye i Gicumbi. Afite amateka atangaje ashingiye ku gisekuru cye. Sekuru yageze mu Rwanda hagati ya 1908-1910 atorotse, yiturira i Nyanza aza kuba inshuti magara y'Umwami Musinga. Yateye igiparu cy'imibereho ye agaruka ku bijyanye n'abamutuka batazi ko abumva maze nawe akabasubiza.



Muhammad Razak ni umunyarwanda ukomoka ku muhinde witwa Muhammad Salim, wabyawe na Barkatali [se kuruwa wa Muhammad ] wavuye iwabo hagati y'umwaka wa 1908 na 1910. Uyu Sekuru wageze mu Rwanda hagati y'iyi myaka, yari atuye i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda.


Muhammad yavuze ko i Kigali mu mujyi ahubatse umusigiti hari mwabo sekuru akahaha abasiramu

Muhammad aganira na ISIMBI TV ikorera kuri Youtube yavuze ko uyu musaza ubyara se atagize amahirwe yo kumubona kuko yitabye Imana kera, icyakora avuga ko yari afite amateka maremare. 

Yongeraho ko se yamubwiye ko uyu mukambwe yari inshuti magara y'umwami Musinga. Mu kinyarwanda gitomoye adategwa yagize ati "Uko numva ngo yari inshuti y'umwami Musinga ngo yigeze no kumugurisha imodoka mu 1920 cyangwa 1922".

Ku bijyanye n'uko sekuru yageze mu Rwanda, Muhammad yavuze ko se yamubwiye ko uyu musaza yahageze atorotse. Ati"Ni umuntu wakoraga mu bwato bunini bwakoraga Mombasa -Mombai. Sasa umunsi umwe ngo ubwato bwageze Mbombasa umusaza aritorokera aguma muri Kenya na za Tanzania ariko amaherezo aza gutura Inyanza". 

Muhammad yavuze ko yavutse mu mwaka wa 1968 avukira mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba, ubu ni mu Karere ka Gicumbi mu ntara y'Amajyaruguru. Naho se ngo we yavukiye i Gitwe akaba yaritwaga Muhammad Salim.


Sekuru waje mu Rwanda atarotse agatura i Nyanza ngo yari inshuti magara y'umwami Musinga aza no kumugurisha imodoka ye

Salim se wa Muhammad ngo yari mu batunze agatubutse mu gihe cye kuko yari afite amasambu ahantu henshi nka za Rulindo, Kiramuruzi n'ahandi. Gusa iyi mitungo nawe yayikomoye kuru se Barkatali [sekuruwa wa Muhammad ] kuko yari afite amaduka menshi n'ibibanza muri iyi Kigali nk'uko uyu mwuzukuru we yabisobanuye.

Yagize ati "Hano i Kigali yari afite amaduka hariya haruguru y'isoko n'ahantu bubatse umusigiti hariya hagati mu mujyi uko numva ngo hari mu wacu n'uko yahahaye abayisilamu ngo bubakemo uriya musigiti aho bita ku bavunjayi hariya ku iposita". Muhammad yagaragaje ko se wari mukuru ari we wakomeje gukurikirana imitungo ya sekuru Barkatali witabye Imana aguye i Bujumbura mu 1951.

Yashimangiye ko ari umuhinde atavangiye kuko se yateze akajya gushaka umugore i wabo mu 1963. Icyakora yongeyeho ko mukuru we wamenyekanye mu masiganwa y'amamodoka yarongoye umunyarwandakazi ndetse nawe umugore atunze akaba ari umumetisi ufite amaraso y'abanyarwanda kuko nyirakuru akomoka i Nyanza.

Ku myaka afite 53, Muhammad yageze mu Buhindi inshuro eshatu gusa, ibi byatumye yibera umunyarwanda wuzuye ku buryo avuga Ikinyarwanda adategwa hakaba hari n'abamwibeshyaho bakamutuka bibwira ko atabumva akabasubiza nk'uko yabiteyemo urwenya.

Yagize ati "Bikunze kumbaho umuntu ashobora kukureba wamureba ngo dore uko kireba ntamenye ko ndi kumwumva! Ejo bundi nagiye Nyabugogo umujene aravuga ngo reba icyo gihinde ukuntu kireba, ndamubwira ngo ndi kureba nyoko se! hahaha mpindukiye ndamubura". Kugeza ubu ngo ntaho ahagaze kuko iyo ari mu banyarwanda bamwita umuhinde yagera mu bahinde bakavuga ko ari umunyarwanda.

REBA HANO UKUNTU MUHAMMAD AVUGA ADATEGWA IKINYARWANDA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND