Bruce Melodie ntashobora gukorana indirimbo n’umuhanzi udasanzwe afite izindi yakoze

Imyidagaduro - 25/02/2021 10:05 AM
Share:

Umwanditsi:

Bruce Melodie ntashobora gukorana indirimbo n’umuhanzi udasanzwe afite izindi yakoze

Benshi mu bahanzi bamaze kubaka izina usanga bashyiraho amabwiriza yo kuba wujuje mu gihe ushaka gukorana na bo indirimbo (Collabo). Hari abashyiraho igiciro cyo kubishyura ndetse abandi bagashyiraho ibisabwa birimo amananiza aho umuhanzi aba asabwa kwikokora rimwe na rimwe iyo ndirimbo igasiga akennye.

Bruce Melodie we asaba umuhanzi kuba yaba asanzwe afite ibihangano.

Itahiwacu Bruce Melodie ubu ari mu bahanzi basigaye imbere mu gihugu bihagazeho nyuma y'uko Meddy na The Ben berekeje muri Amerika. Kuba agezweho ntibishidikanwaho kuko mu ndirimbo 10 ziri ku isonga ntihaburamo iye cyangwa se iyo aba yakoranya n’abandi. 

Ubwo yarimo aganira n'imwe muri shene za YouTube zikorera hano mu Rwanda mu minsi ishize, Bruce Melodie abajijwe umuhanzi wifuza gukorana na we yagize ati:’’Umuhanzi ushaka ko dukorana asabwa kuba afite indirimbo kuko sinjye yaba aje gutangiriraho’’. Bruce Melodie ubu ari mu biganza bya Ndayisaba Lee byitezwe ko azamufasha gutumbagiza muzika ye ikagera i mahanga ariko yasoje imikoranire ye na Kabanda Jean de Dieu bari bamaze igihe bakorana.

Reba hano indirimbo aheruka guhuriramo na Kenny Sol 

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...