Benshi mu bahanzi bamaze kubaka izina usanga bashyiraho amabwiriza yo kuba wujuje mu gihe ushaka gukorana na bo indirimbo (Collabo). Hari abashyiraho igiciro cyo kubishyura ndetse abandi bagashyiraho ibisabwa birimo amananiza aho umuhanzi aba asabwa kwikokora rimwe na rimwe iyo ndirimbo igasiga akennye.
Bruce Melodie we asaba
umuhanzi kuba yaba asanzwe afite ibihangano.
Itahiwacu Bruce Melodie ubu ari mu bahanzi basigaye imbere mu gihugu bihagazeho nyuma y'uko Meddy na The Ben berekeje muri Amerika. Kuba agezweho ntibishidikanwaho kuko mu ndirimbo 10 ziri ku isonga ntihaburamo iye cyangwa se iyo aba yakoranya n’abandi.
Ubwo yarimo aganira n'imwe muri shene za YouTube zikorera hano mu Rwanda mu
minsi ishize, Bruce Melodie abajijwe umuhanzi wifuza gukorana na we yagize
ati:’’Umuhanzi ushaka ko dukorana asabwa kuba afite indirimbo kuko sinjye yaba
aje gutangiriraho’’. Bruce Melodie ubu ari mu biganza bya Ndayisaba Lee byitezwe
ko azamufasha gutumbagiza muzika ye ikagera i mahanga ariko yasoje imikoranire ye na Kabanda Jean de Dieu bari
bamaze igihe bakorana.
Reba hano indirimbo aheruka guhuriramo na Kenny Sol
TANGA IGITECYEREZO