Filime y’uruhererekane ‘Ejo si kera’ y’Umuryango Imbuto Foundation igiye uutangira guca kuri Televiziyo Rwanda, Tv1 n’ahandi. Iratangira kwerekanwa kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Kane saa Kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba (18h30), aho izasubiraho ku wa Gatandatu saa yine z’amanywa.
Iyi filime y’uruhererekane 'Ejo si kera' ni umushinga wa Imbuto Foundation ku bufatanye na Zacu Entertainment, ikaba igaragaramo abakinnyi bakunzwe mu Rwanda barimo nka Mama Nick na Nana bakina muri filime City Maid, Niyitegeka Gratin uzwi nka Papa Sava [Seburikoko] n’abandi benshi.
Igitekerezo cyo gutangiza ibi biganiro cyaje muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, aho Imbuto Foundation itabasha kugera ku bagenerwabikorwa bayo nk’uko bisanzwe kandi bakaba bakeneye kubona amakuru yizewe ku ngingo zitandukanye.
Iyi filime 'Ejo si kera' iratangira kwerekanwa uyu munsi ku wa Kane kuri Televiziyo Rwanda (RTV) saa kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba, izasubireho kuwa Gatandatu saa yine n'igice z'amanywa. Kuri Tv1 bazajya batambutsa iyi filime buri kuwa Gatandatu saa Moya n'igice z'umugoroba na buri kuwa Kabiri saa Kumi n'ebyiri n'iminota 5 z'umugoroba.
Isabelle Kalisa Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima muri Imbuto Foundation aherutse kubwira INYARWANDA ati “Kubera ko bitari gushoboka ko tubageraho kubera ibihe turimo niyo mpamvu twifuje gukoresha uburyo bwatuma babona ayo makuru mu buryo bworoshye. “
Isabelle yavuze ko iki kiganiro kizajya kivuga ku ngingo zitandukanye; ubuzima bw'imyororokere, ibyiza byo gutinyuka kuganira hagati y’abana n’ababarera, kuboneza urubyaro, imbonezamikurire y'abana bato, kwihangira imirimo mu rubyiruko, byose bigamije kubaka umuryango nyarwanda ushoboye kandi utekanye.
‘Ejo si Kera’ ni uruhererekane rw'ibiganiro, ikinamico na filime bigamije guhugura umuryango ku bijyanye n'imibereho myiza, byateguwe na Imbuto Foundation, Minisiteri y'Ubuzima, Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, LODA, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), bikazanyuzwa kuri Radio na Televiziyo zitandukanye.
Ibiganiro, ikinamico na filime bigize ‘Ejo si Kera’ bizibanda ku mibanire myiza y'umuryango, kuboneza urubyaro, ubuzima bw'imyororokere, akamaro ko kugirana ibiganiro hagati y'abana n'ababarera, imbonezamikurire y'abana bato n'ibindi bifasha umuryango kugira imibereho myiza.
Mu gihe u Rwanda n'Isi muri rusange bagihanganye n’icyorezo cya COVID-19 ‘Ejo si Kera’ yatekerejwe nka kimwe mu bisubizo byafasha Abanyarwanda gukomeza kubona amakuru no kwiyungura ubumenyi ku ngingo zitandukanye hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga.
Ikiganiro ‘Ejo si kera’ kuri Radio mukigezwaho na Ismaël Mwanafunzi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru. Ndetse ibi biganiro biraboneka ku mbuga zirimo Youtube.
Uretse filime hari n’ibiganiro ‘Ejo si kera’ bitambuka kuri Radio Rwanda: Ku wa 1, 18h15; RC Musanze: Ku wa 2, 20h, RC Huye: Ku wa 3, 18h40, RC Nyagatare: Ku wa 3, 20h, RC Rubavu: Ku wa 4, 18h45, Energy Radio: Ku wa 4, 19h50, Radio 1: Ku wa 5, 20h na RC Rusizi: Ku wa 6, 18h50.
Filime ‘Ejo si kera’ ya Imbuto Foundation igiye gutangira guca kuri Televiziyo Rwanda
Iyi filime izajya ica kuri Tv1 buri kuwa Gatandatu na buri wa Kabiri
KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA FILIME "EJO SI KERA" YA IMBUTO FOUNDATION
TANGA IGITECYEREZO