Umuhanzi akaba n’umukozi wa Leta, Tom Close ni we ufite agahigo ko kumurika bwa mbere Album 'Kuki' yariho indirimbo 12. Mbere ya 2008 nta muhanzi nyarwanda wari warigeze agerageza kumurika album mu bitaramo (Album launch) bitewe n'uko umuziki utari wakageze kuri urwo rwego.
Iyo uganiriye na Alex Muyoboke watangije urugamba rwo kumurika album mu bitaramo birimo abahanzi benshi, avuga ko uwo muco wari mushya mu Rwanda rw’icyo gihe. Yanyarukiye i Kampala asanga abahanzi barimo Michael Ross Kakooza ari kumurika album ahakura igitekerezo noneho agarutse i Kigali aganiriza Tom Close bemeranya kubishyira mu bikorwa ndetse byarashobotse.
Kuva
mu 2007 bwana Muyoboke Alex yabaye umujyanama (Manager) wa Tom Close, Dream
Boys, Urban Boys, Charly na Nina, Allioni na Chris Hat afite muri iyi minsi. Ubwo Tom
Close yamurikaga album, uyu muhanzi yari mu biganza bya Muyoboke. Ati:’’Mu 2008 Tom Close yamuritse
album bwa mbere mu gitaramo cyarimo abahanzi 40 i Huye muri Auditorium kandi
bose bararirimbye’’.
Alex Muyoboke ateruye igikombe yahawe ku bwo guteza imbere muzika
Akomeza avuga ko abahanzi bari bavuye i Kigali baje
gufasha Tom Close kumurika uwo muzingo (album launch) batangiye kuririmba saa moya
za nimugoroba barakesha kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo, iyo 'Album launch' yari yatewe inkunga na MTN Rwanda.
Muyoboke Alex hamwe na Tom Close
Aganira na Inyarwanda, Muyoboke yasobonuye ko hari ibintu bakoze hataraza iterambere abariho ubu bafite. Ati: "Ni njye muntu wa mbere watangije ibijyanye no kumurika album mu Rwanda kandi internet yari itaratera imbere ni nanjye watangije igikorwa cyo kureberera inyungu z’abahanzi’’.
Riderman mu 2008 yabaye umuhanzi wa kabiri wamuritse album yitwa ''Rutenderi''
Muri uwo mwaka amaze gufasha Tom Close kumurika album bigacamo yahise afungura imiryango noneho n’abandi bahanzi barimo Riderman umenyereweho kumurika album ku ya 25 Ukuboza buri mwaka, ubwo muri uwo mwaka yahise amufasha kumurika iyitwa 'Rutenderi' ari nayo yahereyeho. Muyoboke avuga ko hari umwaka Dream Boys yigeze kumurika album ebyiri mu mwaka umwe.
Riderman ubu afite album nyinshi mu baraperi bose bo mu Rwanda (yujuje 7)
Alex Muyoboke yafashije Tom Close kumurika album 2 mu gihe bamaranye, itsinda
ryahoze ryitwa Dream Boys arifasha kumurika album ebyiri, Iryahoze ari irya
batatu ku rugamba ariryo Urban Boys yarifashije kumurika album ebyiri, itsinda
rya Charly na Nina yarifashije kumurika album imwe ari nayo iheruka, gusa hari
abahanzi barimo Yverry, Social Mula n’abandi nabo yagiye agira uruhare mu imurikwa
rya za album zabo.
Alex Muyoboke ni we watangije mu Rwanda ibijyanye no kubera abahnzi abajyanama (Manager)
Turebe ibigwi bya Tom Close muri muzika nyarwanda kuva mu 2008 kugeza mu 2021
Tom Close wakoze umuziki yiga ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda ni umwe mu baririmbye indirimbo zirimo ubuzima bwa buri munsi abanyarwanda babamo. Urugero 'Kuki', 'Sibeza', n’izindi. Twabonye ko ari we ufite amateka yo kumurika bwa mbere album mu gitaramo cyahuriwemo n’abahanzi 40 bose bakaririmba.
Mu 2009 yamuritse iya kabiri noneho azana itsinda rya Goodlife ndetse kuva i Kigali berekeza i Huye baje mu modoka itari imenyerewe ya Limousine (Limuzine). Icyo gitaramo cyabereye i Huye (Butare) mu nzu mberabyombi ya Kaminuza y'u Rwanda ndetse kinabera kuri stade nto (Petit stade) ku bufatanye na EAP.
Tom Close watangiye kwamamara ari muri kaminuza ni we wafashije The Ben kwinjira mu muziki
Mu 2011 Tom Close ni we watwaye PGGSS ku nshuro ya mbere aba yanditse amateka yaje kwandikwa n’abamukurikiye ndetse yari gukorana indirimbo na Sean Kingston wari ugezweho mu muziki wa Amerika n'ubwo nta byera ngo de, uwo mushinga waje kuburirwa umusaruro bijyanye n’uko wari witezwe.
Tom Close yakoranye n’abahanzi barimo Goodlife, Big-Fizzo, n’abandi. Mbere y’uwo mwaka yatwaye ibihembo bya Salax Awards. Tom Close ubu ni we kiraro cyciweho na The Ben mu kwinjira mu muziki ukaba waranamuhiriye kandi ajya abivuga ko iyo hatabaho Tom Close ubanza umuziki we wari kubaho ariko biciye mu zindi nzira.
The Ben akunze gutangaza ko Tom Close asobanuye byinshi ku muziki we
Tom Close yaramufashije ndetse anegukana ibihembo birimo Salax awards ya 2008, 2009 na 2010 nka 'Best artist of the year' muri R&B. The Ben ahora ashimira Tom Close ati:’’Uhora utubera icyitegererezo mu byo ukora byose, uhora utera intambwe mbere ngari kurusha abandi, aho waba uri hose"
"Ibyo ukora byose ndetse
n’aho uzajya hose, uzahora uri mukuru wanjye nishimira, kuko wambereye
icyitegererezo, wambereye umuvandimwe mwiza, umbera inshuti nyanshuti,
ndagushimira uko wagiye umfasha mubyo nagezeho byose.” Aya magambo
arasobanura neza ko urugendo rwa The Ben rwatangijwe na Tom Close.
Tom Close ubu ni umuyobozi muri Leta akabifatanya n'umuziki
Tom Close twavuga ko ari we muhanzi wateje imbere injyana ya R&B mu muziki nyarwanda w’ikiragano gishya ndetse akaba yaraharuriye inzira abandi bahanzi bari kusa ikivi muri iyi minsi. Kuri ubu afite album zirindwi akaba ari gukora ku ya munani. Kuva yarangiza kamuniza akinjira mu kazi ka Leta umuziki yagiye awukora buhoro adashyizemo imbaraga nyinshi nk'uko yawukoraga akiri muri kaminuza bitewe n'uko aba afite inshingano yinshi.
Jay Polly we avuga ko kuba Tom Close yaratwaye PGGSS akaba atakiri mu ihatana rya muzika nyarwanda byatewe n'akazi yahawe na Leta kandi nabyo abona ari intambwe nziza ku muhanzi nyarwanda. Ati: ’’Buriya Tom kariya kazi nako ni job kandi biradushimisha twe abahanzi kuba mugenzi wacu aba ari mu zindi nshingano agakomeza agakora na muzika ni iby'agaciro’’.
Tom Close yanditse amateka mu njyana ya R&B mu Rwanda
Abakiri bato bari kwinjira muri muzika bakwiriye kumenya ibigwi bya bakuru babo n’urugamba rutoroshye barwaniye uyu muzika ukaba warabaye ubucuruzi nyamara bakuru babo barabikoze batagamije indonke ari ukwitanga no gukunda umuziki.
Mu gusoza hakwiriye gushimirwa bwana Alex Muyoboke wagiye kwiga uburyo album imurikwa akaza kubishyira mu bikorwa bigaharurira inzira abandi ndetse na Tom Close wakundishije abakiri bato injyana ya R&B na we akwiriye ishimwe kuko benshi bari mu muziki bakuze bamufata nk’ikitegererezo bitewe n’ibyo yakoze twavuze hejuru.
Ntiyahagaritse ahubwo aracyagerageza mu mwanya muto aba afite, akajya studio agakora indirimbo ze akanafasha abanyempano bashya baba bamwiyambaje, akabifatanya n’inshinganzo za Leta aho ari Umuyobozi w'ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC).
Muyoboke yafashije Charly na Nina kwamamara mu muziki
TANGA IGITECYEREZO