Ubu itsinda ryitwa Revivals rigizwe n’abaririmbyi cumi n’abatutu n’abandi babiri bose hamwe bakaba cumi n’abatanu ryinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni itsinda rigizwe n’abasore n’inkumi baturuka mu matorero atandukanye ya hano mu Rwanda basize amavuta nk'uko abarokore bakunze kubivuga, ibi ukaba ubyumva wumvise amajwi n’ubutumwa batambutsa mu bihangano byiza bakora.
InyaRwanda Tv yagiranye nabo ikiganiro, badutangariza byinshi ku muziki wabo. Bavuze ko bakora indirimbo zisingiza Imana, bakanaririmba mu bukwe. Aba basore n'inkumi bafite urukuta rwabo rwa Youtube banyuzaho ibihangano rwitwa Revivals Groupe, ubu indirimbo yabo irimo amagambo meza wumva ukumva urahindutse mu buryo bw’umwuka yitwa 'Amashimwe' yanditswe by’umwihariko na Akaliza Doreen.

Umuziki wa Gospel wungutse abanyempano bashya bagize itsinda Revivals