RFL
Kigali

Umugore yarashe umukobwa ukiri muto amuziza gusohokana n’umugabo we bagasesagura umutungo w’urugo

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:23/02/2021 14:21
0


Umugore witwa Dayane Rafaella de Silva Rodrigues w’imyaka 31, yinjiye mu kabari k’ahitwa Tiangua, mu Majyaruguru ashyira iburasirazuba bwa Brazil asanga umugabo we yahuje urugwiro n'umukobwa ukiri muto niko gufata imbunda aramurasa arapfa.



Dailymail.co.uk haciyeho amasaha make itangaje iyi nkuru ko Rodrigues yagaragaye arasa isasu ku meza yari yicayeho umugabo we rifata umukobwa w’imyaka 26 witwa Djaiane Batista Barro ahita apfa. Reba amashusho uko byagenze

Uyu mugore w’umunyeshyari yakoze amahano arasa uyu mugore mu mutwe isasu rimwe ahita amwica arapfa amuhoye kwicarana ku meza amwe mu kabari n’umugore we. Byatangiye uyu mugore agera ku kabari ari kuri moto arangije ahita yinjira afite agakapu mu ntoki arangije ahita ajya aho uyu mugabo we yari ari byasaga nk'aho hari umuntu wari umubwiye aho bari bicaye.


Amasasu uyu mugore wasaga n’uwataye umutwe yarashe yafashe n’umugabo w’imyaka 24 ku kuboko arakomereka. Amashusho yagaragaje uyu mugabo ari kugundagurana na Rodrigues ashaka kumwambura iyi mbunda cyane ko yari amaze kurasa abantu bose bari mu kabari bagakwira imishwaro.


Benshi babanje kuvuga ko ari filime yateguwe ariko polisi yemeje ko yamaze gufunga madamu Rodrigues warakajwe cyane no kuba uyu mugabo yari yasohokanye n’inshuti ze bakajya kunywera umutungo w’urugo.


Uyu mugore ngo yabwiye polisi ko yarashe iri sasu atagamije kwica Djajande kuko ngo bataziranye ahubwo ngo yashakaga gutandukanya umugabo we n’izi nshuti ze yasengereraga.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi mbunda uyu mugore yakoresheje yari imaze amasaha 5 iguriwe ahitwa Ceara muri Fortaleza. Polisi yavuze ko uyu mugore atari asanzwe azwiho ibyaha ndetse ngo yari yataye umutwe kubera amahano yari amaze gukora.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND