RFL
Kigali

DR Congo: Luca Attanasio Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC yiciwe mu gitero hafi y’umujyi wa Goma

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:22/02/2021 20:59
0


Luca Attanasio yapfiriye mu bitaro bya MONUSCA azize ibikomere nyuma y’uko imodoka y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa PAM yari arimo irashweho n’abitwaje intwaro kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021.



Itangazo ry’iri ishami rivuga ko ibi byabaye ubwo itsinda rya PAM yari kumwe naryo bavaga i Goma berekeza Rutshuru bageze mu gace ka Nyamahoro bagiye gusura aho iri shami rikorera, maze ryihanganisha imiryango, inshuti ndetse n’abakorana n’abasize ubuzima bwabo muri iki gitero.

Radio Okapi ikorera muri iki gihugu, ivuga ko uretse Ambasaderi w’u Butaliyani, uwari utwaye imodoka wari usanzwe ari umukozi wa PAM, ndetse n’undi mukozi w’Ambasade y’u Butaliyani nabo bahasize ubuzima n’abandi batatangajwe uko bangana barakomereka.


Federico D’Incà (AFP photo)

Federico D’Incà Minisitiri w’u Butaliyani ushinzwe imikoranire n’inteko Ishinga Amategeko yatangaje ko “Leta y’Ubutaliyani iri gushyira imbaraga mu kumenya ukuri kuri uru rupfu. ”Mu itangazo rye, Federico avuga ko "ari akababaro kenshi kumenya urupfu rwa ambasaderi w’Ubutaliyani i Goma".

Birakekwa ko iki gitero cyari kigamije gushimuta nk’uko bivugwa na bamwe mu bakozi bakorera ikigo Virunga National Park kiri hafi y’ababereye iki gitero. Imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera hafi y’aka gace k’ibirunga gahana imbibi n’u Rwanda na Uganda ndetse hari n’ingabo ibihumbi z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zifite ubutumwa bwo kuhagarura amahoro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND