RFL
Kigali

Umugore n'umukobwa we barwanye inkundura bapfa umukunzi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:22/02/2021 14:50
0


Bikunze kubaho, umusore cyangwa umugabo agatereta abantu 2 cyangwa barenzeho aho yanatereta umwana na nyina. Umugore n'umukobwa we bo muri leta ya Anambra muri Nigeria, baherutse kurwana bapfa umugabo.



Nk’uko raporo ya Edujandon ibitangaza, ngo iyi mirwano yatangiye igihe umugore afata umukobwa we ari kumwe n''umugabo mu cyumba kandi nawe basanzwe bakundana. Amakuru avuga ko  uyu mugabo yari asanzwe ari umukiriya muri resitora y'uyu mugore ku isoko rya Ochanja, hafi ya Onitsha, aho umukobwa we na we afasha nyina.


Umuturanyi waganiriye n’abanyamakuru yavuze ko ibibazo byatangiye igihe uyu mukobwa yatangiraga gukundana n’umugabo uzwi ku izina rya 'Oga Dubai'. Ati: "Ntabwo yari azi ko nyina n'uriya mugabo '[ Oga Dubai' bari basanzwe bakundana rwihishwa." 

Umubyeyi ngo yabanje gutuza atekereza ari ubucuti busanzwe ubwo umugabo yagarukaga muri Resitora. Akinjira umukobwa yaramwegereye aramuhobera aramusoma biratinda. Umubyeyi yahise asimbukira umukobwa we barafatana bararwana, umugabo yajyaga atumira umukobwa iwe. 

Rimwe umubyeyi yakurikiranye umukobwa we mu rugo rw'umugabo asanga koko barakundana mu ibanga ntiyasakuza. Umugore yongeye gusemburwa ababonye basomana maze umugore atangira gukubita umukobwa we, umukobwa yirwanaho maze aciraho imyenda nyina.

src:idomavoice






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND