RFL
Kigali

Nsabimana Aimable ukinira Police FC yateye ivi yambika impeta umukunzi we

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/02/2021 13:23
0


Myugariro wa Police FC n'ikipe y'igihugu Amavubi, Nsabimana Aimable yafashe icyemezo atera ivi asaba umukunzi we Issa Leila kuzamubera umugore, nawe aramwemerera amubwira ati "YEGO" ahita amwambika impeta.



Ni igikorwa cyabaye ku cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021, kibera i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.

Aimable na Leila bamaze umwaka umwe bakundana, bateye intambwe ikomeye biyemeza kuzabana akaramata nk'umugabo n'umugore.

Uyu myugariro ni umwe mu bakinnyi 30 bari bagize ikipe y'igihugu Amavubi yitabiriye irushanwa rya CHAN 2020 ryabereye muri Cameroun, nubwo mu mikino ine Amavubi yakinnye nta numwe yigeze agaragara mu kibuga.

Uretse kuba ari kapiteni wa Police FC, Aimable yakiniye amakipe atandukanye hanze y'u Rwanda ndetse no mu Rwanda, arimo APR FC, Marines FC na na Minerva Punjab FC yo mu Buhinde.

Aimable yabaye umukinnyi wa kabiri mu bari muri CHAN 2020 uteye ivi, nyuma ya Jacques Tuyisenge wahise ajya no gusezerana imbere y'amategeko.

Nsabimana Aimable wa Police FC yateye ivi asaba Leila kuzamubera umugore


Aimable ni kapiteni wa Police FC

Aimable yakiniye APR FC igihe kitari gito

Uyu myugariro wambaye nimero 22 akinira ikipe y'igihugu Amavubi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND