RFL
Kigali

Ruhago iracyakomye! Kunyonga igare no kwiruka mu mikino yakomorewe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/02/2021 12:56
0


Kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021, ni bwo Minisiteri ya Siporo mu Rwanda 'MINISPORTS' yasohoye itangazo rivuga imikino yemerewe kongera gufungura, nyuma y’uko Guma mu rugo i Kigali yorohejwe, gusa isanzwe imenyerewe ndetse itegerejwe na benshi iracyakomye.



Nk'uko bigaragara mu Itangazo rya 'MINISPORTS' nyuma y’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yasohotse tariki ya 19/02/2021 ku ngamba zo kwirinda no gukimira icyorezo cya COVID-19 bitewe n’ubwiyongere bw’iki cyorezo, hari imikino imwe n'imwe yakomorewe.

Yagize iti "Hashingiwe ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19/2/2021, #MINISPORTS iramenyesha abantu bose ko ibikorwa bya siporo byemerewe gusubukurwa ari ibikorwa bya siporo ikorwa n’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye".

Imwe mu mikino yemerewe irimo Kwiruka, imikino ngororamubiri, Kunyonga igare, Tennis, Table Tennis, Golf, imyitozo yo kugenda n’amaguru, Karate, Kung-Fu, iteramakofe, ariko iyi yose hagakorwa imyitozo gusa.

MINISPORTS iherutse kugirana inama n’Amashyirahamwe atatu arimo iry’umupira w’amaguru (FERWAFA), irya Volleyball (FRVB) ndetse n’irya Basketball (FERWABA) hagamijwe kurebera hamwe uko shampiyona zasubukurwa, gusa ntakiratangazwa cyavuye muri iyi nama bivugwa ko hari ibyo MINISPORTS yasabye aya mashyirahamwe kugira ngo abone gukomorerwa.

Itangazo rya MINISPORTS rikomora imwe mu mikino

Kunyonga igare byakomorewe

Kwiruka biremewe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND