Hari ibintu byinshi tutajya duha agaciro cyangwa ngo tubyiteho mu buzima bwacu, nyamara ugasanga hari byinshi bisobanuye muri bwo. Kimwe muri byo ni ingano y’amacandwe.
Ese amacandwe amaze iki ?
-Atuma mu kanwa hahora ububobere
-Agufasha guhekenya, kumva icyanga no kumira
-Arwanya mikorobi no kunuka mu kanwa
-Arimo poroteyine n’imyunyungugu birinda agahu k’amenyo, bikarinda ishinya kwangirika bikanarinda kurwara amenyo
-Atuma amenyo akomera ntapfe kujegajega
Uretse kuba asanzwe mu kanwa, ariko mu gihe uri guhekenya, ugize amerwe se, cyangwa uri kunyunguta nka bombo, nicyo gihe nyamukuru yiyongera. Iyo yiyongereye bidafite imwe muri izi mpamvu, haba hari ikibazo cyihariye kiri kubitera.
Ubusanzwe ku munsi hakorwa angana na litiro hagati 1-2. Gusa amenshi burya akorwa mu masaha y’ikigoroba naho n'ijoro ni bwo hakorwa macye. Gusa abantu baratandukanye niyo mpamvu tutanagira ingano imwe yayo.
1.Amacandwe macye
Mu gihe umubiri wawe ukora atagera kuri litiro 1 ku munsi, bivugwa ko ufite amacandwe macye. Ibi bishobora guterwa n’impamvu nyinshi harimo imiti imwe n’imwe ndetse n’indwara zimwe. Iyo ibi bibaye usanga mu kanwa humye bikaba byatera ibindi bibazo nko kubyimba ishinya, gutumba ururimi no kunuka mu kanwa.
Bishobora kandi gutera indwara z’amenyo ndetse bikanatera kutongera kumva icyanga. Ibi bikunze kuba ahanini ku bageze mu zabukuru gusa impamvu nyamukuru ntirasobanuka.
Zimwe mu mpamvu zishobora gutera urugero rwayo ruri hasi:
2.Kugira amacandwe menshi
Ubusanzwe kugira menshi ntibyagateye ikibazo keretse mu gihe bimaze igihe. Akenshi bitewe n’ibyo urya cyangwa unywa ashobora kuba menshi, gusa n’ubusanzwe urongera ukayamira.
Gusa akenshi usanga yiyongera, iyo imwe cyangwa nyinshi mu mvubura z’amacandwe zikora cyane cyangwa se ukaba ufite ikibazo cyo kumira nko mu gihe urwaye mu mihogo. Iyo atari izi mpamvu biba bishobora guterwa nuko hari imiti uri gufata cyangwa se hari izindi mpamvu zidasanzwe.
Mu gihe wagize amacandwe menshi ukaba wabitewe n’imwe mu mpamvu zishobora gukosorwa, iyo impamvu ibitera ikosowe nabyo birakira.
Naho mu bindi byakorwa harimo: Imiti yandikwa na muganga, Inshinge za botox no Kubagwa. Gusa ahanini muganga azakwandikira imiti yo kuyagabanya, imwe muri yo ni scopolamine na glycopyrrolate.
Gusa akenshi ishobora no kugutera kunyaragura, gutera cyane k’umutima, kureba ibicyezicyezi no guhondobera. Iyo bikabije cyane niho uterwa botox iterwa mu mvubura ariko uyu muti umara amezi macye, ugasubira kwiteza undi gutyo gutyo.
Src:www.healthline.com,www.pulse.com
TANGA IGITECYEREZO