RFL
Kigali

Miss Rwanda yiseguye ku bijujutiye umuteguro w’igiseke cyubitse umutemeri wacyo uri iruhande wari ahatangarijwe abakobwa 37 bakomeje

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/02/2021 8:01
0


Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda yiseguye kuri buri wese utarishimiye umuteguro w’igiseke cyubitse umutemeri uri iruhande rwacyo wari muri studio ya KC2, ubwo habaga igikorwa cyo gutangaza abakobwa 37 batsindiye guhagararira Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021.



Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 20 Gashyantare 2021, ni bwo hatangajwe abakobwa 37 batsinze ijonjora rya Miss Rwanda 2021 bemerewe kujya mu mwiherero.

Ni umuhango watambutse imbona nkubone kuri Televiziyo ya KC2, ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa rya Miss Rwanda no kuri shene ya Youtube.

Soma: Amafoto yerekana ubwiza bw'abakobwa 37 batsinze ijonjora rya Miss Rwanda 2021

Studio ya KC2 yabereyemo iki gikorwa yari yateguwe n’abitwa Bissa Décor. Amafoto yashyizwe kuri konti ya Twitter ya Miss Rwanda, agaragaza igiseke cyubitse umutemeri wacyo nawo wubitse.

Abantu batandukanye bakoresha urubuga rwa Twitter barimo Nkuranga Alphonse banditse babaza abategura Miss Rwanda igisobanuro cy’igiseke cyubitse umutemeri wacyo uri iruhande cyangwa niba ari agashya kazanwe n’uwateguye Studio ya KC2.

Ati “Umutako mwiza, umuteguro mwiza ni ufite igisobanuro. @MissRwandaDotRW mwashatse kutwereka iki mu giseke cyubitse umutemeri wacyo uri iruhande? Mumfashe nsobanukirwe bitaba ari uwateguye yibwira ko harimo “innovation”. Igiseke cyubitse kiba cyamennye, kirimo ubusa.”

Yerekanye amafoto agera kuri ane agaragaza uduseke n’inkangara, avuga ko mu busanzwe byose ‘birapfundikirwa’. Ko bipfundurwa ‘igihe bakuramo ibyo bakeneye, bibitsemo kandi bakongera bagapfundikira. Agaseke kagucika ukamena bikaba ari ibyago. None mwe mweruye murakubika mutumurikira ba Nyampinga.”

Emma Claudine watangaje abakobwa 37 batsindiye guhagararira Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, yavuze ko ‘igiseke cyubitse ntikirekeraho kuba igiseke’. Kandi ‘Ntabwo igiseke kiba igiseke ari uko kirimo ibintu’.

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’ibitabo n’umuhanga mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Ntazinda Marcel yavuze ko “Igiseke cyubitse, bitanga igisobanuro uwateguye ashobora Kuba ataratekerejeho.”

Rwamucyo Nsengiyumva we yavuze ko agaye uwakoze uyu muteguro. Ati “Uwakoze uyu muteguro ndamugaye mu Rwanda, iwacu i Rwanda igiseke gihora cyuzuye amahore, kucyubika kiba cyamennye ni uko umutemeri wacyo muwushyira iruhande? Oya rwose Musigeho kirazira.”

Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yanditse kuri konti ya Twitter mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 21 Gashyantare 2021, yisegura ku bantu bose batishimiye umuteguro w’igiseke cyubitse umutemeri uri ku meza, bavuze ko ari ukwangiza umuco.

Ivuga ko ibitekerero ari byo ishingiraho mu gukomeza kunoza neza irushanwa rya Miss Rwanda. Ati “Nk'abategura irushanwa rya Miss Rwanda, duhora twiteguye kwakira inama n'ibitekerezo byubaka. Turabashimira ko mukomeje kuduha ibitekerezo byubaka kuko ni cyo gituma irushanwa rikomeza kwaguka no gutera imbere.”

“Ibyagaragaye ko bitagenze neza bijyanye n'umuteguro (decoration) mu gutangaza abakobwa batsinze amajonjora y'ibanze muri Miss Rwanda 2021 bizakosorwa ubutaha. Turabashimira ku bitekerezo byiza mukomeza kuduha.”

Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yanditse kuri Twitter avuga ati “Kwiga ni uguhozaho, uhugura ntakura murujye, uhugurwa ntahuga.”

Nkuranga Alphonse wabajije bwa mbere ibijyanye n’uyu muteguro

Abategura Miss Rwanda basiguye kuri buri wese utaranyuzwe n’umuteguro w’igiseke cyubitse umutemeri

Studio ya KC2 yatangarijwemo abakobwa 37 batsindiye guhagararira Intara n’Umujyi wa Kigali ni uko yari iteguye

Abantu batandukanye bakoresha Twitter, bavuze ko uduseke cyangwa inkangara bihora bipfundikiye, bipfundurwa igihe bakuramo ibyo bakeneye

Umuteguro w'igiseke cyubitse umutemeri wacyo uri iruhande wakozwe na Biss Decor








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND