RFL
Kigali

Miss Mutesi Aurore yemeje ko yatandukanye na Mbabazi Egide, avuga ko agiye kwandika igitabo kivuga ku rukundo rwabo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/02/2021 7:01
0


Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, yemeje ko yamaze gutandukana byeruye na gafotozi Mbabazi Egide bari baramaze gusezerana imbere y’amategeko, hasigaye indi mihango y’ubukwe nk’uko iba iteganyijwe.



Yabitangaje mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 22 Gashyantare 2021 mu kiganiro yagiranye na Ally Soudy, umunyamakuru ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamamaye mu biganiro bitandukanye by’imyidagaduro hano mu Rwanda.

Miss Aurore yavuze ku buzima bwe bwite, ibyerekeye amashuri, uko abayeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iby’urukundo rwe na Mbabazi Egide n’ibindi.

Uyu mukobwa yavuze ko igihe kigeze kugira ngo akure abantu mu rujijo, yemeza ko yamaze gutandukana na Mbabazi Egide ariko ko atavuga byinshi kuko iyi nkuru y’urukundo ivugwamo abantu babiri.

Miss Aurore ati “Ukuri guhari twaratandukanye, urugendo rwacu rwageze ku iherezo. Ndumva ari icyo cyonyine nabivugaho.”

Yavuze ko yitegura kwandika igitabo kivuga birambuye ku rukundo rwe, ari nabwo abantu benshi bazamenyera ukuri. Ati “Reka nzandike igitabo nshyiremo ‘details’ zose. Nigisohoka nzababwira.” Umunyamakuru ati 'ufite gahunda yo kwandika igitabo kuri ibyo', undi ati “Yego.”

Miss Aurore atangaje ibi nyuma y'uko kuva mu ntangiriro za Gashyantare 2021, mu bitangazamakuru hari inkuru zivuga ko yamaze gutandukana na Mbabazi Egide. Hari ibimenyetso byinshi bishingirwaho birimo nko kuba nta n’umwe ugikurikira undi kuri Instagram, amafoto yabo abahuza yasibwe n’ibindi. 

Muri Mata 2020, Miss Aurore yavuze ko yahuye na Egide mu 2006 mu birori by’isabukuru y’inshuti yabo bararamukanya batangira kuvugana ubwo, ibisobanuye ko bari bamaranye  imyaka irenga 15. Yavuze ko hari igihe cyageze ntiyongera kuvugana na Egide nk’uko byahoraga ku mpamvu atari azi neza.

Mu 2009 Egide yaramwandikiye amubwira ko yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu avuga ko byamutunguye ariko kandi biramushimisha kuko yongeye kuvugana n’inshuti ye.

Mu 2012 Egide yagarutse mu Rwanda baravugana ndetse barabonana. Mu 2014 nawe yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika “ari nabwo urugendo rwo gukundana rwatangiye.”

Uyu mukobwa avuga ko kimwe mu byatumye amarangamutima ye yose ayerekeza kuri Egide ari uko ari umusore usetsa kandi ko atabikoze rimwe cyangwa kabiri igihe yamuteretaga ahubwo ko ari ibintu akora buri gihe.

Tariki 29 Nyakanga 2018, ni bwo Miss Mutesi Aurore yahanye isezerano ryo kuzabana nk’indahemuka imbere y’amategeko n’umukunzi we Mbabazi Egide. Ni mu muhango wabereye ku nkombe z’inyanja muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland.

Hari hashize amezi atanu, uyu musore amwambitse impeta ishimangira urukundo rwabo. Ni mu muhango wabereye muri Pariki ya Gradn Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada.

Miss Aurore yemeje ko yamaze gutandukana na Mbabazi Egide, avuga ko agiye kwandika igitabo kivuga byihariye ku rukundo rwabo

Tariki 29 Nyakanga 2018, ni bwo Miss Aurore yasezeranye mu mategeko na Mbabazi Egide

Miss Aurore yavuze ko Isi itashimye ko akomezanya urugendo rw'urukundo na Mbabazi Egide

Imyaka ibiri yari ishize bemeranyije kubana nk'umugabo n'umugore byemewe n'amategeko








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND