RFL
Kigali

CAF CC: AS Kigali yasezerewe na CS Sfaxien nyuma y'iminsi 80 ihanyanyaza - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/02/2021 17:30
0


Urugendo AS Kigali yatangiriye muri Botswana tariki ya 29 Ugushyingo 2020, rwashyizweho akadomo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2021, nyuma yo gusezererwa muri CAF Confederation Cup na CS Sfaxien yo muri Tunisia ku kinyuranyo cy'ibitego 5-2 mu mikino yombi.



Mu mukino wa kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu, warangiye amakipe yombi aguye miswi 1-1, ariko iyi kipe y'umujyi wa Kigali ikaba yari yaratsindiwe i Sfax ibitego 4-1 mu mukino ubanza.

Uyu mukino AS Kigali yasabwagamo ibitego 3-0 igasezerera Sfaxien, watangiye     iyi kipe yari mu rugo ishaka igitego mu minota ya mbere y'umukino binyuze ku bakinnyi basatira barimo Orotomal Alex, Tchabalala, Lawal ndetse na Pierrot wabashakiraga imipira mu kibuga hagati, ariko ubwugarizi bw'iyi kipe yo muri Tunisia buhagarara neza bwirwanaho.

CS Sfaxien yari yizeye impamba yavanye mu mukino ubanza yagerageje gukina neza mu kibuga hagati ndetse irema uburyo bwavamo ibitego ariko abakinnyi basatira bakomeza kwirangaraho.

Nta buryo bwinshi bwo gutsinda bwabonetse mu gice cya mbere ku mpande zombi kuko amakipe yombi yasaga nayakinira inyuma cyane.

Bitewe n'igitutu AS Kigali yashyize kuri Sfaxien ishaka gufungura amazamu, byaviriyemo abakinnyi ba Sfaxien gukora amakosa atandukanye ndetse bamwe bibaviramo kubona amakarita y'umuhondo, barimo Kingsley Sokari.

Nyuma yo kubona ko gukina imipira migufi bitari kubahira, AS Kigali yatangiye gukina imipira miremire inyuze ku mpande ku bakinnyi barimo Rugirayabo Hassan na Ishimwe Christian.

Nyuma yo kuzamukana neza bahererekanya umupira ku bakinnyi barimo Benedata Janvier, Pierrot na Lawal, Sfaxien yakoze ikosa hafi y'urubuga rw'amahina.

Iri kosa ryaviriyemo ibibazo aba barabu, kuko ku munota wa 44 Aboubakar Lawal yafunguye amazamu atsindira AS Kigali igitego cya mbere ku mupira wari uvuye kwa Benedata Janvier uzwi nka Jijia.

Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye AS Kigali iri imbere n'igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye AS Kigali igaragaza inyota yo gutsinda igitego cya kabiri, ari nako Sfaxien ishaka igitego cyo kwishyura.

Umukino wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati, ariko ikipe ya Sfaxien bigaragara ko ikina neza kurusha AS Kigali.

Abakinnyi bari Aboubakar Lawal bakomeje kugora cyane ubwugarizi bwa Sfaxien, ariko ku bw'amahirwe make uburyo bagerageje ntibubahire.

Ibintu byazambye ku munota wa 61, ubwo Firas Chawat yatsindaga igitego cya mbere cya Sfaxien n'umutwe ku burangare bwa ba myugariro ba AS Kigali.

Nyuma yo kwishyura igitego, Sfaxien yahinduye isura isatira izamu rya AS Kigali ariko Umunyezamu Bakame n'ubwugarizi birwanaho.

Ku munota wa 69 AS Kigali yakoze impinduka, Benedata Janvier asohoka mu kibuga hinjira Ndekwe Felix, Biramahire Abeddy na Ntamuhanga Tumaini uzwi nka Titi binjiye mu kibuga, hasohoka Orotomal Alexis na Nsabimana Eric.

AS Kigali yakomeje gukina neza ishaka igitego cya kabiri, ariko abakinnyi ba Sfaxien baba maso barinda izamu ryabo ari nako bashaka guca mu rihumye ngo bayibabarize ku kibuga cyayo.

Iminota 90 yarangiye amakipe yombi aguye miswi 1-1, AS Kigali ihita isezererwa mu irushanwa, mu gihe CS Sfaxien yahise ikatisha itike yo mu matsinda.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali

Abakinnyi 11 ba CS Sfaxien bakinnye umukino wa AS Kigali

Wari umukino AS Kigali yashakagamo intsinzi ariko biranga

Orotomal agerageza gucenga umukinnyi wa Sfaxien

Sfaxien yerekeje mu matsinda nyuma yo gusezerera AS Kigali





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND