RFL
Kigali

Floyd Mayweather yahaye umwuzukuru we umaze iminsi 5 isaha ya zahabu ifite agaciro ka Miliyoni 44 Frw

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:20/02/2021 14:37
0


Icyamamare mu mukino w'itaremakofe Floyd Mayweather yahaye umwuzukuru we umaze iminsi 5 avutse isaha ya zahabu ifite agaciro kangana n'ibihumbi 32 by'amayero, angana na miliyoni 44 z'amanyarwanda.



Ifoto ya mbere ateruye umwuzukuru we yafatiwe mu ndege y'abanyacyubahiro 

Uyu mwana w'umuhungu wahawe iyi saha ya zahabu yitwa Kentrell Jr. Ni uw'umukobwa wa Floyd Mayweather witwa Yaya. Yamubyaranye na Kentrell DeSean Gaulden uzwi cyane muri NBA.


Iyi niyo saha ya zahabu yamuhaye ihenze cyane 


Izi ni zimwe mu isaha 41 afite zikoze muri zahabu


Isaha zose za zahabu afite zifite agaciro ka miliyoni 20 z'amayero

Mayweather Kugeza ubu ari kwitegura gukora ubukwe n'umukunzi we mushya Anna Monroe. Yatangaje ko bari mu rukundo mu ntangiriro z'uyu mwaka ubwo yari ari mu kabyiniro ke kitwa "Vegas club lead dancer". Icyo gihe yavuze ko yiteguye gukora ubukwe vuba. Mayweather ari mu byamamare bitunze agatubutse ku Isi afite Miliyoni 13 n'imisago z'amayero.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND