Kigali

Yagurishije inzu afata n’ideni rya Bank! Agahinda k’umubyeyi umaze imyaka 3 avuza umwana we Kanseri, aratabaza Leta ngo ajye kumuvuriza mu Buhinde

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/02/2021 15:49
3


Umubiri ubyara udahatse koko! Umubyeyi witwa Misitatuma Jeaz amaze imyaka itatu n’amezi hafi atandatu avuza umwana we w’umuhungu kanseri mu bitaro bikomeye byo mu Rwanda bigera ku munani hose byanga; igisigaye ni uko afashwa akajya kumuvuriza mu gihugu cy’u Buhinde.



Iyo abara inkuru y’uburyo umwana we yarwaye kanseri afatwa n’ikiniga amarira akazenga mu maso. Iyo yibutse amajoro arara adasinziriye kubera uburibwe bw’umwana we acika intege, akavuga ko aho bigeze ‘Ndarushye’ kuko ubuzima bugeze habi.

Burame Lucky Sefu yujuje imyaka icyenda y’amavuko. Ni umwana ukiri muto wirengagiza ko arwaye mukaganira aseka, ariko agahisha umusaya w’iburyo uriho uburwayi bwa Kanseri agendanye nayo mu gihe cy’imyaka itatu n’amezi yibera mu nzu no mu bitaro.

Abyuka bitinze bitewe n’uko aba yaraye ijoro mu buribwe budashira. Nyina afite ibikomere by’inzara (zo ku ntoki) aribwa n’umwana we buri joro, kubera ububabare aba ari gucamo. Abasha kubona agatotsi iyo nyina amuhaye ibinini bigabanya uburibwe. Si ibyo abaganga bamwandikiye, ‘ariyeranja’ mu mvugo z’ubu.

Misitatuma Jeaz w’imyaka 26 wabyaye Burame Lucky Sefu abarizwa i Nyamirambo kuri 40 h’epfo ya etaji yo kwa Kanyaruhengeri mu Mujyi wa Kigali.

Umunyamakuru wa INYARWANDA yamusuye mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki 19 Gashyantare 2021, aho abana n’umwana we mu nzu y’umugore w’inshuti ye.

Mu maso ararushye, aragaragaza umunaniro w’ijoro atasinziriye. Arikomeza akakuganiriza iby’ubuzima bitandukanye, ariko nta minota 10 yashira atavuze ku burwayi by’umwana we akeneye ko afashwa akabona ubuvuzi bwisumbuyeho.

Mu gihe cy’amasaha agera kuri abiri, Burame Lucky Sefu urwaye kanseri yari atarabyuka, gusa Nyina yanyuzagamo akajya kumubwira ko hari umushyisti.

Mu gihe umunyamakuru yiteguraga gusubira ku kazi, Burame Lucky yabashije kubyuka aganiriza Umunyamakuru. Mu majwi atafashwe, uyu mwana yavuze ko ameze neza ariko ko akeneye ubuvuzi no gufashwa.

Byagenze gute ngo arware kanseri kandi yaravutse neza nk’abandi bana:

Nyina arabyibuka nk’ibyabaye ejo! Yavuze ko umwana we yavutse neza nta n’igicurane ataka, akotanira kwiteza imbere no gutegura ejo hazaza h’umwana we abasha no kwigurira inzu mu Mujyi wa Nyamata muri Begesera ya miliyoni 6. Yayigurishije umwana we akimara kurwara, bamuha miliyoni 14 Frw.

Yavuze ko umwana we asatira kuzuza imyaka itandatu, yariye inyama ariruma. Icyo gihe yigaga mu kigo cy’amashuri abanza mu mwaka wa mbere, bageze mu gihembwe cya Gatatu.

Ubuyobozi bw’ikigo bwamumenyesheje ko umwana we afite ikibazo. Agiye kureba asanga n’amaraso y’ipfunditse mu kanwa (aho yirumye) akanze abona amaraso ntasohoka, yumva ko ari ibintu bisanzwe bizikiza.

Mu ntangiriro za 2018, umwana we yitegura kujya mu mwaka wa kabiri yarabyimbaganye ku itama mu buryo bukomeye. Nyina atangira kuvuga ko umwana we bamuroze, ajya mu bavuzi ba Kinyarwanda ashakisha imiti.

Misitatuma avuga ko yahereye ku bitaro bya St Agnace, akomereza mu bitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali, abangaga bose bahuraga bakamubwira ko ari ikibyimba.

Uyu mubyeyi avuga ko umwana we yahise amukura mu ishuri, amushakira umwarimu wo kumwigisha mu rugo. Umwarimu aza kumubwira ko atakomeza kwigisha umwana we kandi arwaye, ahubwo yatangira gushaka uko amuvuza.

Yagiye kumuvuriza mu bitaro byo kwa Carilos, Kibagabaga, CHUK bamwohereza mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe amara amezi abiri. Ahavuye nabwo bamusubije CHUK ngo bamukurikirane, icyo gihe yari ategereje igisubizo kizava ku ka nyama kafashwe (sample) ku mubiri w’uyu mwana ngo hamenyekane icyo arwaye.

 Yagiye muri koma y’iminsi itanu akimara kumenya ko umwana we arwaye kanseri:

Uyu mubyeyi yavuze ko ibazamini byagaragaje ko umwana we arwaye kanseri. Umutima we ntiworoherwa no kwakira inkuru mbi ku mwana we, kuko yahise ata ubwenge mu gihe cy’iminsi itatu, agarura ubwenge abona umwana we aryamye mu bitaro.

Ati “Bakimbwira ko arwaye kanseri nahise nikubita hasi kwa muganga. Njya muri koma iminsi itanu. Navuye muri koma nsanga umwana n’ubundi akiri mu bitaro. Iyo uvuye muri koma, hari byinshi uba waribagiwe, kugenda no kugira ngo umutima wanjye uzamuke ni uko nicaye nkitekerezaho nkibaza ibyabye byose.”

Yavuze ko yahise atangira kugura imiti yo gutera umwana we. Yayiguze muri Pharmacy zitandukanye zo mu Rwanda, bigera naho imwe muri iyo ajya kuyigura muri Uganda inshuro zigera kuri ebyiri.

Yavuye muri CHUK ajya mu bitaro by’abarwayi ba kanseri byo mu Butaro muri Rulindo, aho yamaze hafi amezi ane. Ikiguzi cy’imiti uyu mwana yavujwe ari muri Butaro yishyuwe n’ibi bitaro.

Uyu mubyeyi avuga ko hari igihe cyageze umwana we umusatsi umuvaho.

Bavuye mu bitaro bya Butaro bajya kwivuriza mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe; hari mu mpera za 2018. Icyo gihe abaganga bakoze isuzuma, banzura gushishiririza kanseri, hashize igihe gito barabasezera mu bitaro basubira mu rugo.

Uyu mubyeyi avuga ko icyo gihe yabonaga umwana we ameze neza bitandukanye n’uko yari ameze.


Mu 2019 yasubiye kuvuza umwana we

Yavuze ko mu ntangiriro za 2019, abaganga b’inzobere bavuye mu mahanga baje gukorera ku bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, hanyuma bamutumaho ngo ajyane umwana we bamuvure.

Yabonaga ko umwana we yakize, ariko kandi ngo yamukora ku itama akumva ko hari akantu kasigayemo kameze nk’akabuye mu itama. Avuga ko umwana we yamujyanye i Kanombe kumuvuza bamuca miliyoni 1.5 Frw kugira ngo bamubage, ariko ngo yabonaga yarakize.

Uyu mubyeyi yavuze ko umwana we bakimara kumabaga yamutahanye mu rugo, amara amezi arindwi ari muzima ariko azakugira ikibazo cyo kutavuga kubera kumara igihe kinini ari mu bitaro yitabwaho n’abaganga ndetse n’imishani yagiye anyuzwamo.

Avuga ko bitewe n’uko umwana we atavugaga, yagishije inama umuganga amubwira ko akwiye gushaka ishuri ricumbikirana abana akamujyayo, noneho akajya ahura n’abandi, akumva byinshi bimutinyura nawe agatangira kuvuga.

Mu gihe yiteguraga kujyana umwana we ku ishuri, yatangiye kumubwira ko yumva ububabare ku itama.

Muri Kanama 2020, umwana we yahise atangira kubyimbagana; ibitaro byose yitabaje bakamubwira gutegereza. Muri icyo gihe yitabaje inshuti n’abavandimwe, ayoboka iy’amasengesho kugira ngo afashwe kuvuza umwana we ariko biranga.

Abaganga babaze umwana we batabanje kumutangiza imiti; na nyuma ntayo yahawe

Mu Ugushyingo 2020, abadogeteri babiri bo kuri CHUK bahuje imbaraga babaga uyu mwana. Ku nshuro ya mbere uyu mwana abarwa byari byakozwe na Dr Amol Kulkarni afatanyije n’abanyamahanga babiri, ku bitaro bya Gisirikare bya Kanombe

Tariki 28 Ugushyingo 2020, uyu mubyeyi yahise ava mu bitaro binatuma yimukira i Nyamirambo kugira ngo yegere ibitaro bya CHUK.

Uyu mubyeyi avuga ko mbere y’uko umwana we bamubaga nta miti yigeze ahabwa. Ati “Ni icyo kintu cyambabaje mu buzima [Afatwa n’ikiniga]. Ntibamutangije imiti kandi na mbere ntayo bari bamuhaye.”

Yavuze ko kuva mu Ugushyingo 2020, umwana we yakomeje kuremba aho gukira ahubwo birushaho kwiyongera. Muri Mutarama 2021, yasubiye kuri CHUK ababwira ko atigeze akira, ahubwo ko byarushije kwiyongera.

Avuga ko abantu bo hanze bamugiriye inama yo kwegera Dr. Fidel Rubagumya ukorera ku bitaro bya Faisal, atangira inzira yo kumushakira uko yajya kuvuriza hanze umwana we.

Yavuze ko abaganga bavura kanseri bavuze ko nta y’indi miti bakongera guha uyu mwana, ko igisigaye ari uko ajya kuvurizwa mu Buhinde.

Dr Amol Kulkarni yakoze raporo isaba ko uyu mwana ajya mu Buhinde. Ati “Kuva icyo gihe nta miti afata uretse njyewe ujya muri Pharmacy kugira ngo ubiribwe bugabanuke.”

Uyu mubyeyi yavuze ko asaba inzego za Leta zirimo Minisiteri y’Ubuzima kumufasha kujya kuvuza umwana. Ati “Ndataba Minisitiri w’Ubuzima, ndatabaza Perezida Paul Kagame yumve igikomere mfite. Umwana wanjye ndi Se nka Nyina. Umwana wanjye ni Papa akaba Mama. Ni byose byanjye ni we muryango mfite.”

Akomeza ati “Undi muryango mfite nibwe banyarwanda. Mushobora kuvuga muti uyu mubyeyi ararushye reka tumutabare…Leta ninyumve, ababishinzwe banyumve. Ndababaye, ndarushye.”

Mu gihe cy’imyaka itatu n’amezi hafi atandatu avuga ko amaze gutanga agera kuri miliyoni 22 avuza umwana we. Anavuga ko ubu afitiye ideni rya Bank ry’ibihumbi 400 Frw.

Nimero wakifashisha wohereza ubufasha: Burame Sefu Lucky: 0788 2812 538 cyangwa kuri 0788 361 730

Wanakifashisha nimero ya Eqwity Bank: 401 3111 38 5302

Uyu mwana amaze imyaka itatu n'amezi arwaye kanseri


Nyina w'uyu mwana yasabye Leta kumufasha kujya kuvuza umwana we mu Buhinde







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manirakiza 3 years ago
    nukurintako utagize imana yo mwijuru nitabarep hasigaye imirimo yayop reta nayo numubyeyi iragufasha humura tabaramana
  • Kainger peter3 years ago
    KBS Iman iguhe gukomera umutima kko wowe urarushye urananiwe gusa n,uko umubyeyi atajya aruha kumwana yibyariye nkrikije uko numvise iyinkuru naho imiryango n,inshuti na reta n, lmana ikagufasha ibicishije mugukomera kwayo kd uwiteka akomeze akwiteho
  • Bayingana3 years ago
    birababaje Gusa mubyeyi humura imana irakuzi kubabara siko gupfa ukwiriye ubufasha pe njye nabandi banyarda twisake turebe ko ubuzima bw'umwana bugenda neza



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND