RFL
Kigali

Sadate Munyakazi wayoboye Rayon Sports yatanze umukoro ku muyobozi mushya wa FERWAFA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/02/2021 11:11
0


Uwahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, Bwana Sadate Munyakazi, yatanze ibitekerezo bikubiye mu ngingo enye umuyobozi mushya w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' uzatorwa, azibandaho mu kuzahura no guteza imbere ruhago Nyarwanda.



Manda ya komite nyobozi ya FERWAFA iyoboye, irarangira muri uyu mwaka wa 2021, ndetse hakaba hagomba gukorwa amatora y'umuyobozi mushya w'iri shyirahamwe mu 2021.

Sadate udatezuka mu gutanga ibitekerezo ahanini bigamije iterambere rya siporo mu Rwanda, by'umwihariko umupira w'amaguru yatanze ibitekerezo bikubiye mu ngingo enye, umuyobozi mushya akwiye kwitaho, byafasha mu kwihutisha iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.

Mu byo yagarutseho mu bitekerezo yatanze, Sadate yavuze ko umuyobozi uzatorwa azibanda ku iterambere ry'umupira w'amaguru rishingiye ku bakiri bato kandi umupira w'amaguru ukaba imwe mu nkingi y'ubukungu bw'igihugu.

Anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, Sadate yagize ati:

"Maze iminsi numva ko hazaba amatora ya @FERWAFA uzatorwa dore ibyo namwitumira :

1. Kugira Football imwe mu nkingi y'Ubukungu bw'Igihugu;

2. Iterambere rya Football rishingiye ku bato;

3. Kongera ibikorwaremezo

4. Kongera amarushanwa hagamijwe kugira abakinnyi beza

Ibitekerezo".

Munyakazi Sadate yayoboye Rayon Sports umwaka umwe, mbere y'uko komite yari ayoboye yeguzwa n'Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere 'RGB' nyuma y'amakimbirane yari amaze igihe hagati ya komite nyobozi ndetse n'abigeze kuyiyobora.

Nyuma yo kuva ku buyobozi bw'iyi kipe, Sadate ntiyavuye mu mupira w'amaguru burundu kuko umunsi ku munsi aba atanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zigamije iterambere rya siporo by'umwihariko umupira w'amaguru.


Ubutumwa Sadate Munyakazi yanyujije kuri Twitter

Sadate avuga ko umuyobozi mushya wa FERWAFA akwiye kuzibanda ku iterambere ry'umupira w'amaguru rishingiye ku bakiri bato






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND