Kigali

Kapiteni w'Amavubi Jacques Tuyisenge yateye ivi yambika impeta umukunzi we - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/02/2021 22:06
1


Ku gicamunsi cyo kuri uyu Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021, ni bwo amafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Jacques Tuyisenge yateye ivi akambika impeta y'urukundo umukunzi we Jordin. Jacques yasabye umukunzi we Jordin kuzamubera umugore undi aramwemerera amubwira 'YEGO' (YES).



Uyu muhango wabereye mu rugo kwa Jacques Tuyisenge aho batuye i Nyamata mu karere ka Bugesera. Jacques yambitse impeta umukunzi n'ubundi bari basanzwe babana kuva mu mpera z’umwaka ushize ubwo Jacques Tuyisenge yari amaze gusinyira APR FC.


Ubwo Jacques yambikaga impeta umukunzi we

Ubukwe bwa Jacques n'umukunzi we bwari buteganyijwe muri uku kwezi kwa Gashyantare ariko burasubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

Kubera ingamba zo Kwirinda COVID-19 zashyizweho, zatumye n'indi mihango ibanziriza ubukwe yose isubikwa, bikaba biteganyijwe ko uyu mushinga uzasubukurwa Leta nifungura bimwe mu bikorwa byafunzwe kubera iki cyorezo.

Abari hafi ya Jacques Tuyisenge baganiriye na InyaRwanda bavuze ko Leta nitanga uburenganzira, ubukwe bwa Jacques butazatinda ndetse bemeza ko mu mpera z'uku kwa kabiri bishobotse bigafungurwa, hatashira ukwezi butabaye.

Jordin na Jacques bamaze igihe kitari gito bakundana ndetse bakaba bariyemeje gutera intambwe ikomeye bakaba umwe, buri wese akaba hafi y'undi ubuziraherezo.


Jacques yashinze ivi ku butaka asaba umukunzi we kuzamubera umugore


Jacques hamwe n'umukunzi we Jordin nyuma yo kumwambika impeta






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ukuri kwange3 years ago
    Captain ko afite inzu y'igikura nkota wa! courage gira ute umwana ibipangu dore ufite n'icyana kinetse rata. ibyo gusambana nukubivamo ukajya urongora umudamu ubu niko bigiye kugenda



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND