Kigali

Ndishimye! Mushambokazi witabiriye Miss Rwanda 2018 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/02/2021 21:02
0


Mushambokazi Jordan witabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2018, yatangaje ko umutima we wishimye kandi unyuzwe, ni nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda n’umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim.



Mushambokazi yabwiye INYARWANDA ko umuhango wo guhana isezerano n’umukunzi we wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko ibyishimo byatashye umutima we. Ati “Ndanezerewe cyane.”

Uyu mukobwa yavuze ko indi mihango y’ubukwe bazayikora bashingiye uko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 azagenda yoroshywa.

Tariki 30 Mutarama 2021, Mushambokazi n’umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim bakoze wo umuhango wo gushyingirwa uzwi nka Nikkah ugendanye n’amahame y’Idini ya Islam babarizwamo.

Sheikh Ndayisenga Ashraf witabiriye uyu muhango yaragije Imana urugo rwa Karim na Mushambokazi, anabasabira umugisha. Ati “Uko niko twari twahabaye ku wa Gatandatu ushize ubwo umuvandimwe Karim na Mushambokazi basezeraga ku buseribateri.”

Nyuma yo kwandika ubu butumwa, Mushambokazi yagiye ahashyirwa ‘story’ kuri konti ye ya Instagram ashima Shieh Ndayisenga wifatanyije nabo muri uyu muhango, ati “Sheikh mwarakoze cyane kubana natwe mu gikorwa cyacu cya Nikkah.”

Mu Ukwakira 2020, ni bwo Mushambokazi yakiriwe mu Idini ya Islam mu muhango witabiriwe n’abarimo muhanzi Tizzo, Sheikh Ndayisenga Ashraf wamwakiriye n’abandi.

Icyo gihe Mushambokazi yabwiye INYARWANDA ko Karim yujuje buri kimwe cyose yari akeneye ku musore bazarushinga. Ati “Ni byinshi. Ni we muhungu w’inzozi zanjye, kuko nyine ibyo nifuzaga ku musore nakunda nasanze abifite, abyujuje.”

Uyu mukobwa yavuze ko imyaka ibiri n’igice ishize akundana byeruye na Karim, kandi ko ababyeyi babahaye umugisha.


Mushambokazi witabiriye Miss Rwanda 2018 yatangaje ko yishimye, ni nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko n'umukunzi we Karim








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND