Nyuma yo gutsindira Barcelona ku kibuga cyayo ibitego 4-1 birimo bitatu bya Klyan Mbappe, kuri ubu uyu mukinnyi niwe uri kuvugwa cyane ku Isi kubera amateka yakoreye i Camp Nou, ndetse bamwe batangiye no gutekereza ku ikipe azakinira umwaka utaha w'imikino, bisaba kuzishyura PSG akayabo.
Uyu mukinnyi afite amasezerano muri PSG azarangira mu 2022, gusa iyi kipe iri gukora ibishoboka byose kugira ngo imwongerere amasezerano, gusa bishobora kudakunda, akazaba ari ku isoko mu mpeshyi y'uyu mwaka.
Magingo aya, amakipe menshi y'i Burayi yagaragaje ko yifuza uyu mukinnyi, ariko Real Madrid niyo igaragaza imbaraga cyane kuko yamuhereye kuva yatandukana na Monaco, bityo ihaye PSG ibyo yifuza ishobora kwegukana uyu mukinnyi.
Nyuma yo kwitegereza neza ibyo uyu mukinnyi ari gukora, Ubuyobozi bwa PSG bwamaze gutangaza ko mu masezerano mashya bazasinya na Mbappe haba muri PSG cyangwa mu yindi kipe yose azerekezamo, umushahara we uzazamurwa ugashyirwa kuri Miliyoni 30 z'ama-Euros ku mwaka.
Ibinyamakuru byo mu Bufaransa, byanditse ko amakuru bifite ava imbere mu buyobozi bwa PSG, avuga ko nihaboneka ikipe yishyura Miliyoni 200 z'ama-Euros, Mbappe bazamurekura akagenda ntasinye andi masezerano, gusa nihagira ijya munsi yayo bazamwongerera amasezerano.
Gusa biragoye ko hari ikipe yakwishyura aya mafaranga yifuzwa na PSG muri ibi bihe.
Mu mpeshyi hashobora kuzabaho gutungurana, PSG irekura Mbappe nayo izana rutahizamu wa FC Barcelona Lionel Messi.
Mbappe ashobora kurekurwa mu mpeshyi akerekeza ahandi
Nyuma yo gutsindira i Camp Nou ibitego bitatu, agaciro ka Mbappe kazamutse
TANGA IGITECYEREZO