Kigali

Bizagenda bite ku mukobwa uzandura COVID-19 ari muri Miss Rwanda 2021?

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:18/02/2021 15:12
3


Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda, yatangaje ko mu biyandikishije umukobwa uzagaragaraho COVID-19 ataragera mu majonjora y'ibanze [Pre-Selection] ya Miss Rwanda 2021, azatakaza amahirwe yo kwitabira iri rushanwa iboneraho gusaba abakobwa kwirinda no kwitwararika.



Inyarwanda TV yagiranye ikiganiro na Nimwiza Meghan umuvugizi wa Rwanda Inspiration Backup avuga byinshi birimo n'aho iri rushanwa muri uyu mwaka rigeze. Kugeza ubu yavuze ko abakobwa biyandikishije bamaze kohereza amashusho [Video] nk'uko bari barabisabwe ndetse yongeraho ko nta n'umwe wacikwanywe mu biyandikishije. Miss Nimwiza Meghan mu by'ibanze yagarutseho, yagiriye inama ikomeye abamaze kwiyandikisha yo kwirinda COVID-19 abasaba kubahiriza iyi nama yabahaye bitaba ibyo bakabura amahirwe.


Miss Nimwiza Meghan yasabye abakobwa biyandikishije kwirinda kugira ngo hatagira ubura amahirwe

Yagize ati "Icyo nasaba abakobwa biyandikishije batanze ama video yabo, ni uko bakomeza bakirinda cyane [COVID-19] nta muntu urwara yabiteganyije ariko dufite uburyo twakwirinda bakore igishoboka cyose birinde kuko ntabwo twakwemera ko umukobwa umwe yakwanduza abandi rero birinde bishoboka".

Yakomeje avuga ko umukobwa uzandura mbere ya Pre- selection azaba abuze amahirwe muri iri rushanwa. Nyuma y'amajonjora y'ibanze [Pre- selection] yavuze ko ho bitapfa gukunda ko umukobwa yandura kuko nta burenganzira azaba afite bwo guhura n'abandi bantu.


Mbere y'amajonjora y'ibanze umukobwa uzagaragaraho COVID-19 niwe uzatakaza amahirwe

Ku bantu bibaza ko bishobora kuzagorana mu guhitamo abakobwa bahagarariye intara hagendewe ku mashusho abakobwa bohereje, yasobanuye ko nta kibazo kibirimo.

Yagize ati "Ku ruhande rw'ubwiza twarabubonye kuko mbere y'uko bohereza video zabo babanje kohereza amafoto. Rero ntabwo habamo iyo mbogamizi kuko ari ibintu bamenyeshejwe kare ko ubwiza bwa video atari bwo buzahabwa agaciro ahubwo ibyo umukobwa avuga ni byo bihabwa agaciro kurusha amashusho".

Yakoje avuga ko muri buri Ntara biteganyijwe ko hazajya havamo abakobwa 6 icyakora ashimangira ko uyu mubare ushobora kugabanuka cyangwe se ukiyongera.

Kuri iyi ngingo yagize ati "Ubundi umubare uteganyijwe w'abakobwa bagomba kuva muri buri ntara ni batandatu, ariko hari igihe abagize akanama nkemurampaka bashobora kubona abakobwa bari aho ngaho bakwiye gukomeza ari benshi umubare ukaba wakwiyongera".

Yakomeje avuga ko hari n'igihe babona abakobwa bari aho badashoboye nabwo umubare ukaba wagabanuka , ashimangira ko byose bizajya biba biri mu biganza by'abagize akanama nkemurampaka.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS NIMWIZA MEGHAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbabazi Aimée3 years ago
    Nibyo rwose. Abakobwa bose biyandikishije bakomeze kubahiriza gahunda za Leta zo kwirinda Covid-19. Bafashe Leta kubahiriza izo ngamba, mu miryango 400 baturukamo niyirinda kubwo kwirinda kubanduza, ni ikintu cy'ingenzi. Icya mbere ni Ubuzima. Icyo nsaba Akanama nkemurampaka, bazaduhitiremo umukobwa w'umuhanga. Kugeza ubu natwe twagiye tubabona bashoboye kdi bafite n'amasura meza. Ariko ubwiza budafite ubwenge nta kamaro. Iryo kosa ntirizongere kubaho.
  • Kayitesi Francine3 years ago
    Rwanda Inspiration Back Up, bisa nk'aho mwateguye neza aya marushanwa no mu gihe cyiza cyo gukangurira abantu kwirinda Covid-19, ku birebana no kwirinda kw'abazayitabira na bo barabizi ko batagomba kwitesha ayo mahirwe. Bakomeze ingamba zo kwirinda banazikangurire abandi aho batuye. Ni umusanzu mu kurwanya iki cyorezo. Twiteze umusaruro mwiza uyu mwaka nk'ibisanzwe. Gusa uburanga muzongereho n'ubuhanga bizaba ari akarusho.
  • Mahoro Patty3 years ago
    Imana irinde aba bana, ariko bakore ubukangurambaga aho batuye wa mugani ni inkunga yo kurwanya iki cyorezo. Bibutse abantu Gukaraba intoki, kwambara neza agapfukamazuru n'umunwa, birinde gutraça kdi birinde kwegerana. Twese hamwe turwanye Covid-19 Tuzayitsinda💪💪💪



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND