RFL
Kigali

Umurobyi ukomeye i Madeira! Cristiano Ronaldo yahishuye inzozi yari afite mu bwana bwe, benshi bagwa mu kantu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/02/2021 13:16
0


Umunyabigwi muri ruhago ku Isi, Cristiano Ronaldo, yahishuye inzozi yari afite akiri muto, avuga ko atatekerezaga ko yagera ku byo yagezeho kuko yumvaga ku myaka 35 y'amavuko azaba ari umwe mu barobyi bakomeye i Madeira muri Portugal.



Uretse igikombe cy'Isi ataratwarana n'ikipe y'igihugu ya Portugal, nta kindi gikombe Cristiano ataregukana ku Isi, ibyo bikaba bimugira umukinnyi wa mbere ku Isi magingo aya.

Uyu mukinnyi ufite amateka akomeye cyane, yafashije amakipe yakiniye kwegukana ibikombe bitandukanye birimo bitanu bya UEFA Champions League, afasha ikipe y'igihugu ya Portugal kwegukana igikombe cy'u Burayi 'EURO 2016' ndetse anahembwa umupira wa zahabu (Ballon d'Or) inshuro eshanu.

Cristiano w'imyaka 36 y'amavuko aherutse guhabwa igihembo nk'umukinnyi w'ikinyejana cya 21.

Uyu munya-Portugal kandi niwe mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka ya ruhago, kuko amaze gutsinda ibitego birenze 760 kurusha undi mukinnyi uwo ariwe wese ku Isi.

Nubwo uyu mukinnyi yahiriwe cyane n'umupira w'amaguru, mu bwana bwe ntiyatekerezaga ko azakora uyu mwuga kuko yatekerezaga ko ku myaka 35 azaba ari umwe mu barobyi bakomeye i Madeira.

Yagize ati"Ubwo nari muto, natekerezaga ko ku myaka 35 nzaba ndi umwe mu barobyi bakomeye i Madeira, sinigeze na rimwe ndota ko nzagera kubyo nagezeho magingo aya".

Uyu mukinnyi yahaye umwanya cyane nyuma yo kwirukanwa ku ishuri ubwo yari afite imyaka 14, azira gukubita umwalimu. Icyo gihe umubyeyi we yafashe umwanzuro wo kumukura mu ishuri amuhatira cyane kwita no gukunda umupira w'amaguru, byaje no kumufasha kuba icyamamare, kuri ubu akaba aririmbwa n'Isi yose.

Cristiano yegukanye hafi ibikombe byose bikomeye ku Isi


Cristiano afatwa nka nimero ya mbere ku Isi muri ruhago

Ubu Cristiano akinira Juventus yo mu Butaliyani





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND