Umuhanzi Aloys Habi uri gushaka aho amenera muri Gospel akaba yaravukanye ubumuga bwo kutavuha, yasohoye indirimbo nshya yifuza ko abakunda umuziki wo kuramya Imana bamushyigikira na we akageza ubutumwa bwiza kure.
Aloys HABI yavukiye amezi 12 avuka afite ubumuga bwo kutavuga, Imana iza kumukiza, ubu ni umusore ushima Imana. Ni umukristo mu Itorero rya ADEPR, akaba umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Yabwiye inyaRwanda ko indirimbo 'Mbitse Inyandiko' ari iya gatatu isanze izindi ebyiri hanze. Yigeze gukorera bimwe mu bitangazamakuru byigenga hano mu Rwanda birimo BTN TV, na Sana Radio. Kuri ubu avuga ko arajwe ishinga no gukora umuziki wa gospel aho asaba abantu kumutera ingabo mu bitugu.
Aloys Habi yashyize hanze indirimbo 'Mbitse Inyandiko'
TANGA IGITECYEREZO