Kigali

Abakobwa 6 batsindiye kwitabira Miss Tourism Global, hasigaye umunyarwandakazi n’abandi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/02/2021 10:33
2


Ikigo cya Embrace Africa cyamaze gutangaza abakobwa bo mu bihugu bitandukanye batsindiye kwitabira irushanwa mpuzamahanga rya Miss Tourism Global, ni mu gihe hasigaye abandi bakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi barimo n’Umunyarwandakazi.



Ni ku nshuro ya mbere Embrace Africa igeze mu Rwanda ishakisha umukobwa uzitabira Miss Tourism Global. Iki kigo gisanzwe gifasha abakobwa bafite ubushake ariko badafite ubushobozi bwo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Kwitabira amarushanwa mpuzamahanga bisaba ibintu byinshi umukobwa birimo amafaranga yo kwiyandikisha, itike y’indege n’ibindi bimufashisha kwitabira. Embrace Africa ihitamo umukobwa uzitabira iri rushanwa. Ndetse agafashwa muri buri kimwe kugira ngo yitabire irushanwa mpuzamahanga aba ashaka guhatanamo.

Mu ijoro ry’uyu wa Kabiri, mu gihe abakobwa batangiye kwiyandikisha muri Miss Tourism Global, iki kigo cyatangaje ko umukobwa umukobwa wo muri Benin, Afurika y’Epfo, Uganda, Zimbabwe, Namibia hamwe na Malawi bamaze kubona itike yo kwitabira Miss Tourism Global.

Iri rushanwa rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe. Ubu hatangijwe igikorwa cyo kwiyandikisha binyuze kuri murandasi, uko irushanwa rizagenda bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Umunyarwandakazi uzatsinda azahabwa itike yo guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa ku rwego mpuzamahanga. Uwemerewe kwiyandikisha asabwa kuba ari hagati y'imyaka 18 y'amavuko na 25 y'amavuko, kuba ari Umunyarwandakazi, afite uburebure butarenze 1, 64 Cm.

Iri rushanwa ryashinzwe rigamije guteza imbere ubukerarugendo. Mu 2019 iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu birenga 60.

KANDA HANO UBASHE KWIYANDIKISHA MU IRUSHANWA RYA MISS TOURISM GLOBAL

Umunyarwandakazi Ndekwe Paulette wabaye igisonga cya kane cya Miss Global World uri mu bari gutegura iri rushanwa yabwiye INYARWANDA ko iri rushanwa ryaje mu Rwanda kuko bashaka ko u Rwanda rugaragara mu marushanwa menshi mpuzamahanga.

Yavuze ko kugaragara k’u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga bizafasha urubyiruko rw’Igihugu ndetse n’iterambere ry’Ubukerarugendo bw’Igihugu bukazamuka.

Ati “Kuko umunyarwandakazi uzitwara neza muri iri rushanwa, imenyekana rye ryo mu ruhando mpuzamahanga riri muri bimwe bizashishikariza abanyamahanga gusura ubukerarugendo bwo mu gihugu cyacu cy'u Rwanda.”

Miss Global Tourism ufite ikamba ni umunya-Ukrainekazi witwa Kateryna yaritsindiye mu mwaka wa 2019. Ryagombaga kuba mu 2020 rirasubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Amafoto y’aya marushanwa ku rwego mpuzamahanga agaragaza abakobwa b’ikimero bo mu bihugu bitandukanye bagiye bahatanira iri kamba mu bihe bitandukanye.

Umukobwa wegukana ikamba rya Miss Global Tourism ahembwa ibihumbi 10 by’amadorali, ni hafi miliyoni 10 Frw. Igisonga cya Mbere ahembwa ibihumbi 5 by’amadorali, ni hafi miliyoni 5 Frw.

Igisonga cya kabiri ahabwa ibihumbi bitatu by’amadorali naho igisonga cya Gatatu ahabwa amadorali y’Amerika 1000. Ikindi n’uko abakobwa bose bazagera mu myanya ya mbere bazahabwa ibihembo bitandukanye n’abaterankunga b’iri rushanwa.

Kateryna Kachashvili wo muri Ukraine ni we ufite ikamba rya Miss Tourism Global 2019/2020

Bamwe mu bakobwa bagiye bahatana muri Miss Global Tourism mu bihe bitandukanye

Embrace Africa yamaze gutangaza abakobwa bo mu bihugu bitandatu batsindiye kwitabira Miss Tourism Global

Hari gushakishwa umukobwa uzaserukira u Rwanda muri Miss Tourism Global 2021

Kwiyandikisha byaratangiye; iri rushanwa rya Miss Tourism Global rizabera muri China








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maneno Chanela3 years ago
    Aya marushanwa yo ni sawa, ahubwo kwiyandikisha bizarangira ryari? Amakuru nkaya tuba tuyakeneye wabona ariho amahirwe yacu ari. Tugiye kwiyandikisha ubundi hahire rimwe🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥inyarwanda ndabemeye kweli mungaruye muri mood. Ikintu cya mbere ni Amakuru kokk💃💃💃💃💃💃💃💃💃
  • Munezero Ynès3 years ago
    Noneho amarushanwa ko abaye menshi mu gihugu cyacu! Twizere ko n'amakamba Ku rwego mpuzamahanga aziyongera. Turashimira inyarwanda.com ko ntako muba mutagize ngo turebe ko twazamura CV yacu. Murakoze rwose gufatanya n'abateguye iri rushanwa. Turabemera cyane💃



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND