RFL
Kigali

Imbwa yitwa 'Lulu' yasigiwe umurage wa Miliyari hafi 5 Frw ihinduka inyemari ku Isi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:16/02/2021 17:00
1


Abatunzi benshi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika usanga batunze imbwa rimwe na rimwe bakanaziha umurage. Imbwa yitwa 'Lulu' yasigiwe umurage ungana na Miliyoni 5 z'Amadolari y'Amerika, wayashyira mu manyarwanda akaba ari hafi Miliyari eshanu.



 Lulu, nyuma y'uko Sebuja (Nyirayo), Bill Dorris apfuye umwaka ushize, sebuja wayo yayisize ku nshuti ye, Martha Burton ngo azayirere ariko asiga atangaje ko imbwa ye irazwe akayabo ka Miliyoni 5 z'Amadorali mu rwego rwo kuzajya ibona ibiyitunga buri kwezi.

Image result for dog inherits its owners’ $5 million after he passes away

Martha Burton, uri kurera iyi mbwa yitwa Lulu, yabwiye CNN ishami rya WTVF ati: "Ni imbwa nziza". Iyi mbwa Lulu imaze igihe ikurikiranwa na Burton w'imyaka 88. Burton avuga ko yabitse isezerano nya Bill Dorris, akavuga ko Nyakwigendera yari inshuti ye magara mu buzima busanzwe. Ati: “Bill yari inshuti yanjye. Ni byo, buri gihe yansigiraga imbwa kugira ngo nyiteho.”

Image result for dog inherits its owners’ $5 million after he passes away

Bill yakundaga cyane imbwa ye byahebuje nk'uko Burton abishimangira, ati: "Sinzi rwose icyo nabitekerezaho kugira ngo nkubwize ukuri, gusa yakundaga rwose imbwa ye cyane birenze urugero”. Nk’uko WTVF ibitangaza, hari n'isambu ya nyakwigendera izagurishwa kugira ngo Burton azishyurwe n'ibyo azakomeza gutakaza kuri Lulu.

Image result for dog inherits its owners’ $5 million after he passes away

Iyi mbwa yabaye inyemari ku Isi nyuma yo kuragwa miliyari hafi 5 z'amanyarwanda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank3 years ago
    Imana ireberera iyi mbwa ntihumbya pee! Nange ndifuza kuba imbwa. Murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND