Umusore ufite ubugufi bukabije yajyanye umukobwa bakundana ufite ikibuno kinini cyane kumwerekana iwabo baratangara!-AMAFOTO

Hanze - 16/02/2021 9:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Umusore ufite ubugufi bukabije yajyanye umukobwa bakundana ufite ikibuno kinini cyane kumwerekana iwabo baratangara!-AMAFOTO

Umusore ufite imiterere idasanzwe, Moussa Sandiana Kaba amaze kwamamara nka Grand P, yagiye kwerekana umukobwa bakundana mu muryango w’iwabo.

Uyu musore amaze kumenyekana cyane kubera gukundana n’umukobwa nawe ufite ikibuno n’imiterere bidasanzwe, bivugwa ko umugabo afite ibiro 25 naho uyu mukobwa we akaba afite ibirenga 100.


Ku munsi wa Saint Valentin, uyu musore yagiye kwerekana uyu mukobwa bakundana iwabo mu muryango aho nabo batunguwe n’ingano y’ikibuno cy’uyu mukobwa uzwi ku mazina ya EUDOXIE YAO.

www.world-today-news.com dukesha iyi nkuru yanditse ko Grand P mu butumwa yageneye umukunzi we ku munsi w’abakundana yagize ati “Ndagukunda cyane, ndabikubwiye, kandi ndabisubiramo, amagambo yanjye arabigaragaza ".


Yakomeje agira ati “Ndashaka ko bizahora gutya ubuziraherezo nzicuza ijoro rizarenga ntari kumwe nawe, kandi buri gitondo ndashaka ko izuba ryaka rizajya rirasa uri mu maboko yanjye "."

Uyu musore ufite ubugufi budasanzwe kandi isura ye ikaba imugaragaza nk’umuntu ushaje bivugwa ko yahuye n’uburwayi bwitwa Progeria, aho umuntu urwaye iyi ndwara agaragara nk'uwagwingiye, imisatsi ye irapfuka, agira umutwe muto, urwasaya ruto, izuru ryiziritse, kandi uruhu rwe rukamugaragaza ko ashaje.


Uyu musore bivugwa ko afite uburebure bungana na cm 110 akaba apima ibiro 25 naho umukobwa yihebeye afite ibiro birenga ijana.


Uyu musore bivugwa ko afite amafaranga menshi cyane, akura mu bijyanye n’ubuhanzi, ndetse umukunzi we nawe ni umunyamideri wiyerekana agaragaza ikibuno cye, akaba afite n’amaduka acuruza imyambaro n’imibavu y’abagore. Arazwi cyane kuko akurikirwa n’abarenga miliyoni ku rubuga rwa Instagram.


Uyu mukobwa Eudoxie Yao avuga ko urukundo rwe n’uyu mugabo rwiyongereye cyane kubera ibyo abantu babavugagaho, nawe ngo ubu arashaka kugaragaza ko urukundo rujya aho rushatse kandi ngo buri muntu wese akwiye gukunda hatitawe ku miterere ye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...