RFL
Kigali

Bruce Melodie yabonye umujyanama mushya, yiha intego ikomeye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/02/2021 8:50
0


Umuhanzi Bruce Melodie ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda muri iki gihe, yatangaje ko yamaze gusinya amasezerano y’imikoranire n’ikigo Cloud9 Entertainment, kigiye gukurikirana ibikorwa bye by’umuziki kuva uyu munsi bitangarijwe rubanda.



Mu itangazo uyu muhanzi yasohoye ku mbuga nkoranyambage ze kuri uyu wa kabiri tariki 16 Gashyantare 2021, yavuze ko mu rwego rwo kwagura umuziki ukagera ku rwego rw’Isi, agakora ibihangano binyura abafana be, yemeranyije gukorana na Cloud9 Entertainment “bagakurikirana ibikorwa byanjye byose by’umuziki n’ibishamikiyeho.”

Bruce Melodie ukunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Ikinyafu’ yavuze ko Bwana Lee Ndayisaba Umuyobozi wa Cloud9 Entertainment ariwe mujyanama we mushya mu by’umuziki uzajya ukurikirana buri ntambwe yose agomba gutera mu rugendo rwe rw’umuziki.


Lee Ndayisaba Umujyanama mushya wa Bruce Melodie

Uyu muhanzi yavuze ko Bwana Jean De Dieu Kabanda wari umujyanama we akomeza gukurikirana ibikorwa byose bya Televiziyo Isibo na Isibo Group Ltd.

Mu gihe Kabanda yari amaze akorana na Bruce Melodie, yamugejeje kuri byinshi mu muziki we birimo gutwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars, kwigwizaho ibihembo birimo ibya Salax Awards, Kiss Summer Awards n’ibindi.

Mu gihe cy’imyaka itanu bari bamaranye yamufashije gukorera ibitaramo ahantu hatandukanye, anafatira amashusho y’indirimbo ze mu bihugu byinshi. Izina rye riba kimenyabose!.

Bruce Melodie yashimye buri wese ukomeje kugira uruhare mu rugendo rw’umuziki we. Avuga ko afite intego yo kugeza umuziki w’u Rwanda ku ntera ishimishije. Ati “Kugeza umuziki w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga no kujya ku rutonde rw’abahanzi bakomeye muri Afurika niyo ntego ntumbiriye kandi iri hafi.”


Bruce Melody yamaze gutangaza umujyanama we mushya

Lee Ndayisaba watangiye gukorana na Bruce Melodie nk’umujyanama we ni umuyobozi w’ibigo bitandukanye. Ni we wari ufite mu biganza gutegura irushanwa ryahuje abanyempano mu muziki rya East Africas Got Talent 2019.

Ni we muyobozi Mukuru wa kompanyi ya Cloud9 Entertainment yasinyishije Bruce Melodie. Icyakora ntabwo hatangajwe igihe aya masezerano azarangirira. Uyu mugabo yayoboye kandi akorana n’ibigo bikomeye muri Tanzania, bitanga ishusho y’uko Bruce Melodie akomereje mu maboko meza.

Lee Ndayisaba ari mu bantu bamaze igihe kinini muri muzika yo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba muri rusange. Yabaye umunyamakuru, aba n’umuyobozi w’igitangazamakuru gikomeye muri Tanzania, Clouds Tv.

Birashoboka ko ari ho yakuye igitekerezo cyo gushinga kompanyi ifite izina nk’irya Clouds Tv yakoreye igihe kinini. Aziranye n’abantu benshi bafite ijambo mu muziki mu bihugu bitandukanye.


Bruce Melodie ntakiri kumwe na Kabanda Jean de Dieu umaze imyaka 5 ari Umujyanama we


Bruce Melodie agiye gukorana na Clouds9 Entertainment








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND