RFL
Kigali

Umushoferi yambukije imodoka igishanga anyuze ku kiraro cy'ibiti bibiri (2) n'umuntu atatinyuka kunyuraho-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:15/02/2021 15:49
0


Ni kenshi cyane umuntu akora agashya mu bantu, agakora ibyo abantu benshi batatinyuka gukora. Umushoferi yakoze ibitangaza anyuza imodoka ku biti bibiri bica hejuru y'igishanga yambuka mu mahoro mu gihe benshi bari bihebye.



Umugabo witwa Mr Zhang, ukora akazi k'ubushoferi mu gace ka Yunnan mu Bushinwa, yerekanye ubuhanga budasanzwe bwo gutwara imodoka kuko yashoboye kwambutsa igishanga imodoka neza ayinyujije ku biti bibiri bahatambitse. Ibi biti ntabwo byari bifite umubyimba minini ndetse iyo ipine iza gutirimuka gato umushoferi yari guhita ahasiga ubuzima bwe.

Image result for commercial vehicle

Ni amashusho y'iminota ibiri yafatiwe ahitwa Kunming mu Majyepfo y'Intara ya Yunnan mu Bushinwa ashyirwa hanze na Lao Kun wayanyujije ku rubuga runyuzwaho amashusho menshi yo mu Bushinwa nk'uko bitangazwa na Daily Mail dukesha iyi nkuru.

Nk'uko bigaragara muri aya mashusho, imodoka y'umweru yambutse iki kiraro inyuze ku biti bibiri, igitangaje yagendaga ikinyuma (Marche Arriere). Amakuru avuga ko uyu mushoferi yageze ku gishanga ashaka kwambuka maze avuga bakora ikiraro bagashyiraho ibiti bihari 2, byakozwe nawe abereka ubuhanga butigeze kuborwa n'undi muntu uwo ari we wese.

Image result for commercial vehicle

Abantu bashungeraga bavuza induru babuza umushoferi gukora ibyo yiyemeje, mu gihe umushoferi we yavugaga ko yiyizeye cyane nta kibazo. Abakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter na Instagram bahise basamira hejuru ubu buhanga bw'uyu mushinwa basangiza abandi bantu aya mashusho.

Image result for commercial vehicle

Image result for commercial vehicle

Mr Zhanga yakoze ibidasanzwe mu gutwara imodoka

KANDA HANO UREBE UBURYO UYU MUSHOFERI YEREKANYE UBUHANGA BUHAMBAYE!

Src: Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND