RFL
Kigali

Arihariye, ntako byaba bisa tumufite! Pep.Guardiola yahishuye ko yifuza bikomeye Messi muri Manchester City

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/02/2021 14:09
0


Umunya-Espagne utoza ikipe ya Manchester City, Pep Guardiola, yongeye kugaragaza ko akeneye rutahizamu wa FC Barcelona, Lionel Messi, ndetse anemeza ko nta mukinnyi umeze nka we Manchester City ifite, ari ko imubonye byaba ari agahebuzo.



Nyuma y'umukino Manchester City yatsinzemo Tottenham 3-0, Guardiola yavuze ko Messi yihariye, kuko ari umukinnyi ushobora kwifasha ikipe wenyine akayitsinda, ndetse avuga ko byaba ari iby'agaciro gakomeye amufite mu ikipe ye.

Nyuma y'uko Messi atangaje ko ashaka gusohoka muri Barcelona umwaka ushize, akaza kugongwa n'amasezerano afite muri iyi kipe, kugeza magingo aya ntarongera amasezerano ndetse yanatangaje ko ubwo amasezerano ye azaba arangiye uyu mwaka azava muri Barcelona.

Amasezerano ya Messi muri FC Barcelona ararangirana n'uyu mwaka w'imikino, ndetse kuri ubu yemerewe kuganira na buri kipe yose imwifuza.

Guardiola watoje Messi muri iyi kipe y'i Catalonia, bivugwa ko bafitanye umubano wihariye ndetse banaganira umunsi ku munsi.

Uyu munyabigwi muri ruhago, nyuma yo kugaragaza ko atagishaka gukinira Barcelona, amakipe abiri niyo yagaragaje ko yifuza kumusinyisha ni PSG itozwa n'umunya-Argentine mwenewabo, Mauricio Pochettino, ndetse na Manchester City itozwa na Pep.Guardiola.

Nyuma yo gutsinda Tottenham 3-0, Pep Guardiola yatangaje ko bakeneye umukinnyi umeze nka Messi muri Manchester City.

Yagize ati "Ntabwo dufite umukinnyi ushobora gutsinda umukino wenyine, ntabwo dufite Cristiano, Messi, cyangwa Neymar. Ntabwo dufite abakinnyi bo muri ubwo bwoko bashobora gutsinda umukino bonyine. Nkunda kubwira abakinnyi banjye ko bagomba gukina nk'ikipe.

"Nzavugisha ukuri, nifuza kugira umukinnyi utsinda muri buri mukino, utsinda kandi agakomerezaho, ndabikunda cyane".

Gusa umutoza w'ikipe ya Barcelona, Koeman aherutse gutangaza Messi yishimye muri Barcelona ndetse afite n'icyizere ko azongera amasezerano.

Guardiola yatangaje ko Manchester City ikeneye umukinnyi umeze nka Messi

Messi ashobora kwerekeza muri Manchester City mu mpeshyi

Guardiola na Messi babanye igihe kirekire muri FC Barcelona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND