“Ibinezaneza biransaga nkasesa urumeza. Nti aha narabahaye ariko iri ni itandukaniro. Ni akazuba karenga, ni urwererane, indoro yeza umutima, inono izira inenge.” Niyo magambo ya mbere wumva ukimara gufungura indirimbo ‘Fifi’ ya Ben Kayiranga.
Mu ijoro ry’iki Cyumweru umuhanzi Ben Kayiranga ubarizwa mu Bufaransa yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Fifi’ yakoreye umugore we. Amashusho yayo yakozwe mu buryo bwihariye bujyanishije n’amagambo aririmba.
Kuva ku isegonda rya mbere kugeza indirimbo irangiye; amafoto ya Ben Kayiranga n’umugore we, bari kumwe nabo mu bihe bitandukanye agaragara muri iyi ndirimbo uyu muhanzi yari amaze igihe ateguza abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.
Iri ndirimbo zituje ariko zinyeganyeza ingoma z’amatwi.
Yayise ‘Fifi’ nk’ababyiniriro k’umugore. Ndetse kuri nimero ye ya telefoni
yamwise ‘Fifi d’Amour’.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'FIFI' Y'UMUHANZI BEN KAYIRANGA YAKOREYE UMUGORE WE
Isohotse mu gihe Ben Kayiranga yaherukaga gusohora indirimbo ‘Mbabarira’ yakoranye na Buravan, ‘Jésus je t'aime’ yakoranye na Grace de Jesus, n’izindi.
Uwizeye Joséphine [Fifi], umugore wa Ben Kayiranga yabwiye INYARWANDA ko yasazwe n’ibyishimo nyuma y’uko umugabo we amwumvishije ku mushinga w’iyi ndirimbo imucyeza. Ati:
Ntabwo yabimbwiye ko agiye kuyikora nabimenye ejobundi anyumvishije agace mbere yuko isohoka. Byarandenze mbura nicyo mvuga, gusa ubu nakubwira ko ari umunezero mwishi. Ni ikindi kimenyetso cy’urukundo. Bibaye agahebuzo.
Uwizeye yavuze ko iyi ndirimbo ivuze byinshi, kuko ije gushimangira urukundo rwabo ikaba inamweretse ko Ben Kayiranga anezezwa “n’urwo mukunda”. Ati “Igisigaye Nyagasani akomeze adutize ubuzima nkomeze mwiture ibyiza ankorera.”
Yavuze ko abana be bakunda umuziki cyane, by’umwihariko umukobwa wabo muto ku buryo abona ko azakurikiza Se ‘nibidahinduka’. Yavuze ko akumbuye umuryango we uri mu Rwanda, kandi ko hari gahunda y’uko bashoboza kuzatura mu Rwanda.
Ibyo wamenya kuri Fifi, umunyamuziki warushinze n’umunyamuziki
Uwizeye Joséphine uzwi kandi nka Fifi yabonye izuba mu 1988, yavutse mu muryango w’abana babiri, we na Musaza we witwa Pacifique. Ku ivuko ni mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Yakuriye mu muryango wamutozaga gusenga, urukundo n’izindi ndangagaciro agikomeyeho muri iki gihe zanamufashije mu buzima bwe bwa buri munsi. Urukundo, gusenga, kubaha n’ibindi nibyo ahora aharanira gutoza abamukomotseho.
Amashuri abanza yize i Nyanza, ayisumbuye yiga muri Apade Kicukiro, asoza Kaminuza mu cyahoze ari SFB. Yaranzwe no kwitonda no gusabana kuva akiri muto ariko kandi agakunda gukina imikino irimo nk’umupira w’amaguru n’indi.
Mu buto bwe, avuga ko yakundaga igare no guteka iby’abana (mu dukoroboyi), agahora yifuza kuba umugeni iyo bagenzi be babaga bashaka gukora imikino ijyanye n’ubukwe, abageni bakabatwara mu ngoforona rimwe na rimwe bakananirwa.
Bitewe n’uko yize ibijyanye no gucunga imari muri Kaminuza yakuranye inzozi zo kuzakora muri Banki cyangwa se akaba umukozi mu ndege.
Fifi ni umwe mu bagize itsinda rikora indirimbo zihimbaza Imana ryitwa ‘True Way’. Ryavutse ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye ageze mu mwaka wa kane. Rigizwe n’inshuti ze z’akadasohoka kuva cyera, abiteramo urwenya akavuga ko bajya bifashishija imbuga nkoranyambaga bagakora ‘repetition’.
Iri tsinda rifite Album bise 'Niyo mpamvu' iriho indirimbo 12 nka 'Inzozi', 'Ndaririmba Yesu', 'Iyo Wizeye', 'Mu maso' n'izindi. Itsinda rya True Way ribarizwamo Uwizeye Josephine Fifi, Gatera Mugeni Lissia, Rwema Umutoni Laurence, Gahizi Umutoni Cherise, Mutete Cynthia, Ishimwe Josephine Pink, Cyiza Ruton, Uwitonze Violette na Tabura Nyampinga Leatitia.
Yabwiye INYARWANDA ko bitewe n’uko abagize iri tsinda bagiye bajya gutura mu bihugu bitandukanye itsinda ryabaye nk’iricika intege ariko ko mu minsi iri imbere bagiye kongera kubyutsa umutwe.
Uyu mugore yavuze ko yakuze akunda umuziki ndetse ko ababyeyi be bari abaririmbyi baririmbaga indirimbo zihimbaza Imana, bityo ko kurushinga n’umunyamuziki ari ‘amata yabyaye amavuta’.
Uko yahuye na Ben Kayiranga bamaranye imyaka irindwi barwubakanye
Fifi yavuze ko yahuye na Ben Kayiranga mu 2012 babanza kuba inshuti ariko akaba n’umufana we ukomeye. Uko iminsi yagiye yicuma ubushuti bwaragutse kugeza ubwo imitima itangiye kuganira no guhuza.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO Z'ITSINDA 'TRUE WAY' UMUGORE WA BEN KAYIRANGA YARIRIMBYEMO
Avuga ko yari umufana (nubu niwe) wa Ben Kayiranga kubera ko aririmba indirimbo za gakondo. Ndetse ko ku rutonde rw’indirimbo yumvaga icyo gihe ntihaburagaho iy’umusore witeguraga kumubwira ko yamukunze byimazeyo.
Ati “Atangiye kuntereta sinigeze nshidikanya numva ko byaba ari imikino wenda ko yaba afite abandi kuko twari tumaze iminsi tuganira kandi burya uko uganira n’umuntu niko ugenda umumenya. Nubwo bavuga ngo nta wumenya umuntu ariko umutima wanjye numvaga udashidikanya. Hari ibiganiro ugirana n’umuntu ukumva ni we muntu wari ukeneye mu buzima bwawe. Nanjye ni uko byagenze.”
Imitima yari yamaze guhuza! Fifi yavuze ko Ben Kayiranga yamubwiye ko yamukunze mu Ukuboza 2012, ntiyazuza kumubwira ko nawe yamwishimiye kandi ko yiteguye kubana by’iteka.
Uyu mugore yavuze ko nta gushidikanya yagize kuri Ben Kayiranga, ngo atekereze ko yaba afite izindi nkumi bacuditse bitewe n’igikundiro yari afite muri icyo gihe. Ahubwo yemeranyije n’umutima we ko ari we mugabo yasabye Imana.
Ati “Icya mbere n’uko namukunze. Twarumvikanye cyane kandi duhuje byinshi. Ibaze nawe umuntu ubanza kuntekereza mbere y’uko yitekereza. Wamurutisha iki koko.”
Yavuze muri Nyakanga 2021 bazuza imyaka irindwi ishize barushinze. Ni imyaka avuga ko isize ikimenyetso n’icyanga cy’urukundo rwe na Ben Kayiranga wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Freedom’ yabaye idarapo ry’umuziki we.
Yavuze ko urukundo Ben Kayiranga yamuhaye akimutereta akiruvomerera; by’umwihariko yamuhaye abana beza. Ngo nta banga ryihariye rikomeje urugo rwabo, uretse kuba bararushyize mu biganza by’Imana no kuba buri umwe yumva undi.
Ibyo abantu batazi kuri Ben Kayiranga! Fifi yavuze ko umugabo ari umunyarwenya udasanzwe uganira nk’imfura, umubyeyi ukunda be kandi akamenya kubitaho byihariye. Ngo iyo atari mu rugo nta mpungege agira.
Itsinda 'True way' ribarizwamo Fifi rifite Album y'indirimbo 12 zihimbaza Imana
Uwizeye Josephine Fifi ni umwe mu bagize itsinda rihimbaza Imana ryitwa "True way"
Imyaka irindwi igiye kuzura Ben Kayiranga arushinze na Fifi yakoreye indirimbo yo kumushimira
Ben Kayiranga yakoze indirimbo yo gushima urukundo ahabwa na Fifi bamenyanye mu 2012
Fifi yavuze ko yakozwe ku mutima n'indirimbo umugabo we yamukoreye
Ben Kayiranga aririmba agaragaza ko umugore we ari uw'agaciro kanini mu buzima bwe kandi ko ari igitego bazarambana
Fifi yavuze ko mu myaka irindwi ishize arushinze na Ben Kayiranga yishimira ko umugabo we ahora avomerera urukundo rwabo
Uyu mugore yavuze ko umwe mu bana babo agaragaza ko azakurikiza Se mu muziki
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'FIFI' BEN KAYIRANGA YAKOREYE UMUGORE WE
TANGA IGITECYEREZO