RFL
Kigali

Saint Valentin: Urubyiruko rw'i Musanze rwahuguwe ku ikoreshwa ry’agakingirizo!

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:15/02/2021 6:31
0


Tariki ya 14 Gashyantare n’umunsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin;uyu munsi ukaba wahuriranye n’uko mu karere ka Musanze kubufatanye n’umuryango wa Common Health Boosters hasozwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’agakingirizo mu kwirinda inda zitateganyijwe hamwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.



Mu busanzwe umunsi wabakundana uzwi nka saint Valentin ufatwa nk’umunsi abakundana bahura bakaganira bakishimana ahanini bishimira umubano wabo no kuwusigasira;hari n’abatebya bavugako kuri uyu munsi hari abarenga iby’urukundo bakaba bakora imibonano mpuzabitsina, bikaba byatuma hari abashobora gutwara inda zitateganyijwe.

Muri uyu mwaka umunsi wa Saint Valentin ukaba wahuriranye nuko mu Karere ka Musanze hasozwaga icyumeru cyahariwe ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’agakingirizo;urubyiruko rutandukanye rwo muri aka Karere rwiganjemo urubyiruko rw’abakorera bushake((Youth Volunteers) rukaba rwasobanuriwe uburyo agakingirizo gashobora gukoreshwa nk’uburyo bwo kwirinda inda zitateganyijwe ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina  mu gihe ku ifata byanze.

Uru rubyiruko rw’abakorana bushake (Youth Volunteers) nyuma yo kwigishwa no gusobanukirwa uburyo agakingirizo ka koreshwa mu buryo bwo kwirinda inda zitateganyijwe hamwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina rwijeje umuryango wa Community Health Boosters ko ubutumwa bahawe bazabugeza kuri bagenzi babo binyuze mu ibikorwa by’ubukangurambaga basanzwe bakora.

Mu gihe mu karere ka Musanze hasozwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’agakingirizo,umuryango wa Common Health Boosters watanze udukingirizo dusaga ibihumbi 7,000 mu Ikigo cy’urubyiruko cy’Akarere ka MUSANZE. Utu dukingirizo tuje dusanga, udukingirizo Community Health Boosters yatanze mu mashami atandukanye y’akaminuza y’u Rwanda  3,000 mu ishami rya Remera hamwe nutundi ibihumbi 5,700 byose hamwe bikaba ibihumbi 8,700; 3,200 muri IPRC Kigali; 3,000  mu Ishami rya Huye.

INYARWANDA iganira na UWINEZA MUTONI Holandine, umwe mubitabiriye iki igikorwa yadutangarije ko “Bishimiye intambwe imaze guterwa n’urubyiruko mugushaka umuti w’ibibazo bahura nabyo mu buzima bw’imyororokere. Holandine kandi yabwiye INYARWANDA ko igihe kigeze kugirango hakorwe ubukangurampaga bugamije gutinyura no gukuraho kwiheza n’ipfunwe bigaragara kuri bamwe m’ubakobwa. Yasoje kandi asaba ababyeyi kujya bigisha abana babo k’ubuzima bw’imyororokere ndetse no kubatoza kwirinda bakoresheje agakingirizo igihe kwifata byanze”.

Umuyobozi w’ungirije wa Community Health Boosters (CHB) ari nawe wari uhagarariye iki gikorwa yabwiye INYARWANDA ko uy’umuryango ufite n’ibindi bikorwa byinshi bigamije kurwanya Inda zitifujwe ndetse n’indwara zandurira mu imibinanao mpuzabitsina idakingiye cyane cyane SIDA. 

Yakomeje avuga ko gukora Imibonano mpuza bitsina ari uburenganzira bwa kandi n’amahitamo ya buri wese, icyo Community Health Boosters igamije ni ukurinda buri wese ndeste n’ingaruka mbi zishobora kubonekamo. Yasoje ahamagarira indi Miryango ndeste n’abaterankunga guhuza imbaraga na Community Health Boosters kugirango bahashye burundu ikibazo cy’inda zitifuzwa n’indwara zandurira mu imibonano mpuzabitsina harimo na SIDA.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND