Tariki ya 14 Gashyantare n’umunsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin;uyu munsi ukaba wahuriranye n’uko mu karere ka Musanze kubufatanye n’umuryango wa Common Health Boosters hasozwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’agakingirizo mu kwirinda inda zitateganyijwe hamwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Mu busanzwe umunsi wabakundana uzwi nka saint Valentin ufatwa nk’umunsi
abakundana bahura bakaganira bakishimana ahanini bishimira umubano wabo no
kuwusigasira;hari n’abatebya bavugako kuri uyu munsi hari abarenga iby’urukundo
bakaba bakora imibonano mpuzabitsina, bikaba byatuma hari abashobora gutwara
inda zitateganyijwe.
Muri uyu mwaka umunsi wa Saint Valentin ukaba wahuriranye nuko mu Karere ka Musanze hasozwaga icyumeru cyahariwe ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’agakingirizo;urubyiruko rutandukanye rwo muri aka Karere rwiganjemo urubyiruko rw’abakorera bushake((Youth Volunteers) rukaba rwasobanuriwe uburyo agakingirizo gashobora gukoreshwa nk’uburyo bwo kwirinda inda zitateganyijwe ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu gihe ku ifata byanze.
Mu gihe mu karere ka Musanze hasozwaga icyumweru cyahariwe
ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’agakingirizo,umuryango wa Common Health
Boosters watanze udukingirizo dusaga ibihumbi 7,000 mu Ikigo cy’urubyiruko
cy’Akarere ka MUSANZE. Utu dukingirizo tuje dusanga, udukingirizo
Community Health Boosters yatanze mu mashami atandukanye y’akaminuza y’u Rwanda
3,000 mu ishami rya Remera hamwe nutundi
ibihumbi 5,700 byose hamwe bikaba ibihumbi 8,700; 3,200 muri IPRC Kigali;
3,000 mu Ishami rya Huye.
INYARWANDA iganira na UWINEZA MUTONI Holandine, umwe
mubitabiriye iki igikorwa yadutangarije ko “Bishimiye intambwe imaze guterwa
n’urubyiruko mugushaka umuti w’ibibazo bahura nabyo mu buzima bw’imyororokere.
Holandine kandi yabwiye INYARWANDA ko igihe kigeze kugirango hakorwe
ubukangurampaga bugamije gutinyura no gukuraho kwiheza n’ipfunwe bigaragara
kuri bamwe m’ubakobwa. Yasoje kandi asaba ababyeyi kujya bigisha abana babo
k’ubuzima bw’imyororokere ndetse no kubatoza kwirinda bakoresheje agakingirizo
igihe kwifata byanze”.
Umuyobozi w’ungirije wa Community Health Boosters (CHB) ari nawe wari uhagarariye iki gikorwa yabwiye INYARWANDA ko uy’umuryango ufite n’ibindi bikorwa byinshi bigamije kurwanya Inda zitifujwe ndetse n’indwara zandurira mu imibinanao mpuzabitsina idakingiye cyane cyane SIDA.
Yakomeje avuga ko
gukora Imibonano mpuza bitsina ari uburenganzira bwa kandi n’amahitamo ya buri
wese, icyo Community Health Boosters igamije ni ukurinda buri wese ndeste
n’ingaruka mbi zishobora kubonekamo. Yasoje ahamagarira indi Miryango ndeste
n’abaterankunga guhuza imbaraga na Community Health Boosters kugirango bahashye
burundu ikibazo cy’inda zitifuzwa n’indwara zandurira mu imibonano mpuzabitsina
harimo na SIDA.
TANGA IGITECYEREZO