RFL
Kigali

Umuryango Community Health Boosters wasoje icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’agakingirizo utanga udukingirizo

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:13/02/2021 22:40
0


Kwirinda biruta kwivuza ni umugani waciwe n’abanyarwanda bo hambere bashaka kugaragaza ko aho kugira ngo urwane no kwivuza ikiza ari uko wakwirinda! Iki cyumweru dusoje cyari icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’agakingirizo nk’uburyo bwafasha buri wese kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu gihe kwifata byanze.



Mu gusoza icyumweru cyahariwe ubukangurambaga mu ikoreshwa ry’agakingirizo, umuryango Community Health Boosters (CHB) utegamiye kuri leta, ahanini ugizwe n’abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda (UR) wasoje icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’agakingirizo utanga udukingirizo mu mashami atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda ndetse no mu bigo by’urubyiruko.

Buri mwaka uyu muryango ugira icyumweru cyahariwe ubukangurambaga mu ikoreshwa ry’agakingirizo aho bakimara bakora ubukangurambaga mu bantu batandukanye cyane cyane bibanda k’urubyiruko,aho baba basobanura ibyiza byo gukoresha agakingirizo birimo kwirinda kubyara inda zitateganyijwe ndetse no kwirinda indwara zandurira mu imibonano mpuzabitsina idakingiye harimo Virusi itera SIDA, imitezi n’izindi zitandukanye.

Nk'uko ubushakashatsi bwabigaragaje, ikibazo cy’inda zitateganyijwe ziterwa abangavu ndeste n’indwara zandurira mu imibonano mpuzabitsina cyane cyane SIDA gikomeje kuba ingorabahizi n’ubwo hari intambwe imaze guterwa. Nubwo inda ziterwa abangavu zagabanutse zikava kuri 7.3% Mu mwaka wa 2015 kugeza kuri 5.2% muri 2020, iy’imibare y’abangavu batewe inda ingana n’imibare y’abangavu bashobora kwandura cyangwa bakanduza indwara zandurira mu imibonano mpuzabitsina harimo na SIDA.

Umuryango wa Community Health Boosters ukaba warafashe iyambere m’ugukora ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’agakingirizo kuko aribwo buryo bwo kuboneza urubyaro bushobora kurinda inda zitateganyijwe ndeste n’indwara zandurira mu imibonano mpuzabitsina.

Mu gusoza iki cy’umweru ngarukamwaka cyahariwe ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’agakingirizo ari nawo munsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo (13 Gashyantare, 2021) , Community Health Boosters yatanze udukingirizo mu mashami atandukanye y’akaminuza y’u Rwanda dusaga 3,000 Mu ishami rya Remera tuje dusanga ibindi bihumbi 5,700 byose hamwe bikaba ibihumbi 8,700; 3,200 Muri IPRC Kigali; 3,000 mu Ishami rya Huye ndeste n’ibihumbi 7,000 mu ikigo cy’urubwiruko cy’akarere ka Musanze tuzatangwa kuwa 14 Gashyantare, 2021 ku umunsi wahariwe abakundana uzwi nka Saint Valentin.

INYARWANDA iganira n'uhagarariye Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Kigali (UR CST) nka hamwe muhatanzwe udukingirizo bwana bwana HAMENYIMANA Jerome yadutangarije ko utu dukingirizo bahawe tuzafasha abanyeshuri kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye hamwe no kwirinda inda zitateganyijwe.

Umuyobozi wa Community Health Boosters bwana Anaclet AHISHAKIYE yatangarije INYARWANDA ko “Umuryango wa Community Health Boosters waje ugamije gukemura ibibazo by'inda zitateganyijwe n'ubwandu bwa SIDA, bikaba byaragaragaye ko agakingirizo aribwo buryo bwonyine bwarinda ibyo byombi ariyo mpamvu bashyizemo imbaraga mu kuzamura imyumvire kw'ikoreshwa ry'agakingirizo”.

Akaba yakomeje avuga ko bateganya kuzajya batanga udukingirizo mu mashuri yose ya Kaminuza ndetse nay'imyuga yaba aya Leta ndetse n’ayigenga. Akaba yasoje ashimira abafatanyabikorwa babafashije mu guteza imbere ubuzima bw'urubyiruko harimo Minisiteri y'Ubuzima, Ikigo Gishinzwe Ubuzima (RBC), Umuryango wabany'Amerika USAID n'Umuryango Society for Family Health (SFH).

UMUTONIWASE Sandrine uhagarariye Community Health Boosters ageza udukingirizo ku bayobozi bahagarariye abanyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye 


Umuyobozi wa Community Health Boosters bwana AHISHAKIYE Anaclet iburyo ashyikiriza udukingirizo umuyobozi uhagarariye abanyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Remera

Umuyobozi wa Community Health Boosters bwana AHISHAKIYE Anaclet ageza udukingirizo ku muyobozi uhagarariye Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyarugenge 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND