RFL
Kigali

Christina ku myaka 23 y'amavuko amaze kubyara abana 11 mu gihe yifuza kubyara 105-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:14/02/2021 13:06
2


Christina Ozturk umwe mu bagore bakiri bato amaze kubyara abana benshi aho amaze kubyara abana 11 mu gihe we afite imyaka 23 y'amavuko, igitangaje kandi ni uburyo aba ashaka kuzagira abana 105.



Uyu mubyeyi ukiri mu muto akenshi yagiye yibaruka impanga ariko aza kubyara umwana umwe ariyo mpamvu imibare yahise iba igiharwe yakabaye ari 12 nk'uko abivuga. Christina Ozturk, akomoka mu mujyi wa Moscou mu Burusiya. Yavuze ko akimara hugura n'umugabo we akunda byahebuje yifuje ko nta gihe bazigera bahagarika urubyaro na rimwe kugeza igihe zizabashiriramo.

Christina Ozturk with her children

Christina Ozturk, yashakanye n'umuherwe Galip Ozturk ukomoka mu mujyi wa Batumi uri ku nkombe z’inyanja yahoze ari Repubulika y’Abasoviyeti ya Jeworujiya aho anafite ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi birimo kuba afite amahoteli atandukanye.

Ku mbuga nkoranyambaga batangaje ko nibura bifuza abana 105. Uyu mugabo avuga ko ahura bwa mbere na Christina byari byiza. Ati: "Yari umugore nahoraga nifuza kuri njye, diyama yanjye nabonye mu buzima y'umutima ucyeye kandi mwiza."

Russian mum Christina Ozturk with her children

Umugabo n'umugore baba batewe ishema rikomeye ryo kugira abana benshi, Ati: "Kugeza ubu, mfite abana 10 bongeyeho, Olivia twibarutse mu mpera z'ukwezi gushize ibi byose ni imigisha kadi ntituzahagarara."  

Christina Ozturk with her children






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rutayisire Jacques3 years ago
    Mubyukuri kubyara ni umugisha byongeye no kuba ufite ubushobozi.Uyu muryango bakwiriye kubyara ariko udafite ubushobozi ntazabigane.
  • Ntaguzwa Jerome3 years ago
    Nivyiza cane Imana yabakoreye ibikomeye,nibindi izobibakorera,ijambo ry'Imana ngo nimurwire nkumusenyi wokukiyaga.niba vyare Imana niyo irera,kandi niyo ituma bikunda,beshi bibaza ngo nzobaha iki?ariko Imana niyo Nkuru.





Inyarwanda BACKGROUND