RFL
Kigali

RIB yataye muri yombi Padiri Habimfura ukurikiranyweho gusambanya umwana w'umuhungu! Ahamwe n'icyaha yafungwa imyaka itari munsi ya 20

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/02/2021 17:15
2


Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi umupadiri ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 y'amavuko.



Umupadiri watawe muri yombi yitwa Padiri Habimfura Jean Baptiste, akaba abarizwa muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya KabgayiUmuvugizi w'Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yabwiye Kigali Today ko aya makuru ari yo, avuga ko iki cyaha cyakozwe mu mpera z’umwaka ushize. Yagize ati:

Ni byo koko ku wa 11 Gashyantare 2021, Padiri Habimfura Jean Baptiste yarafashwe agerageza gutorokera muri Tanzaniya kubera icyaha akekwaho cyo gusambanya umwana w’umuhungu wabakoreraga.

Padiri Habimfura akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umuhungu w'imyaka 17 y'amavuko wabakoreraga. Yafatiwe mu karere ka Kirehe ku mupaka wa Rusomo agerageza gutoroka. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye. 

Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa n’ingingo ya 133, aho ivuga ko ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe k’uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dj Ruhurwinda3 years ago
    Uyu mu padri ko numva Atabaho koko Ubwose Abayumva Uyu mwana Amuteye Santima koko !! 🙄🙄👽
  • Iradukunda Richard 3 years ago
    Nukuri abantu nkabo bakwiye gufungwa burundu kuko icyo ninicyaha cy'ubutinganyi ashobobora kuzabibiba mubandi benshi ugasanga ubutinganyi bufashe indi ntera. rwose abantu nkabo bage bafatwa bagenerwe ibibakwiye





Inyarwanda BACKGROUND