Abantu benshi bazi u Rwanda nk'igihugu cy'imisozi 1,000 akaba ari akabyiniro karwo bitewe n'uko rugizwe n'imisozi myinshi yiganjemo ahantu heza nyaburanga harimo na Parike y'ibirunga iryohera ijisho rya ba mukerarugendo bo mu bihugu bitanduKanye ku Isi.
Mu nkuru y'uyu munsi tugiye kukwereka hamwe mu hantu heza mu Rwanda wasohokera n'umuryango wawe cyangwa ukaharangira inshuti zawe. Turifashisha amafoto agera kuri 20 yafashwe na Gafotozi wabigize umwuga Kwizera Emmanuel, ayo mafoto akaba ari ku rubuga Lensrwanda.com rufite umwihariko wo kwerekana ubwiza bw'u Rwanda binyuze mu mafoto bafata mu bice bitandukanye by'igihugu. Ni amafoto akwereka uburyo u Rwanda ari rwiza mu buryo butangaje.
Iyi foto bayifatiye mu kirere, uyu akaba ari umugezi wa Nyabarongo
Iyi ngagi yafotorewe muri Parike y'Igihugu y'Ibirunga
Parike y'Igihugu y'Akagera uyisangamo inyamaswa z'amoko atandukanye
'Canopy Walkway' muri Parike y'igihugu ya Nyungwe
Umujyi wa Kigali uba uryoheye ijisho mu masaha ya nimugoroba
Zimwe mu nyubako z'ubucuruzi ziri mu mujyi wa Kigali
Umujyi wa Kigali mu masaha na nijoro
Iyi nyoni yafotorewe mu biti byiza by'i Nyandungu muri Kigali
Icyayi cy'u Rwanda kiryhera benshi! Uyu ni umurima w'icyayi mu karerre ka Nyamasheke
Umuhanda uca mu misozi yo mu karere ka Rutsiro
Mu kiyaga cya Kivu
Ifoto igaragagaza imisozi iringaniye yo mu Rwanda ubwo izuba ryari rirenze
Ifoto igaragaza ikirere cyabaye umutuku hejuru 'imisozi
Amazi atemba ku rutare, aya mazi bayita 'Mukanyansyo waterfall'
Twageze ku kiyaga cya Kivu
Uburyohe bw'ikiyaga cya Kivu buzwi n'abatuye ku nkengero yacyo
Kimwe mu birwa biri mu kiyaga cya Kivu
Ba mukerarugendo ubwo batereraga imsozi bajya gusura Parike y'igihugu y'ibirunga
Mu birunga haba hari amafu menshi aryohera ba mukerarugendo
Inzu ndangamurage y'Ingoro y'Umwami iri mu karere ka Nyanza
AMAFOTO: Kwizera Emmanuel
TANGA IGITECYEREZO