Ni kenshi cyane urukundo rusaza benshi bikarangira bafashe imyanzuro bakabivuga ibyo bita 'kurikocora' gusa biba bitangaje kubona umwana w'umuhungu wiga mu mashuri yisumbuye akunda cyane mwarimu umwigisha urukundo rukamusaza.
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa 3 mu cyiciro rusange, muri Vetland Grammar School Agege Lagos, yakije umuriro ku mbuga nkoranyambaga ubwo amafoto n'amashusho yajyaga ahagaragara aterera ivi umwarimukazi umwigisha icyongereza.
Uyu munyeshuri yahisemo gusaba umwarimu we w'icyongereza urukundo, mu gihe cyo gukora isuzumabumenyi mu ishuri umwana yanditse urupapuro rurimo amagambo meza y'urukundo arushyira hagati y'impapuro yakoreyeho isuzuma, uyu munyeshuri kubera gusazwa n'urukundo yakomeje kwibaza impamvu mwarimu atamusubije.
Mwarimu yasomye ibaruwa yamwandikiye aza kumutumaho. Bageze mu cyumba cy'abarimu maze mwarimu amufata akaboko basubira mu ishuri, bagemo abanza kubabwira amanota bagize mu isuzuma maze umusore abona amanota 17/20 kuko yari umuhanga, nyuma asaba uyu musore gusomera abanyeshuri ibyo yakoze mu ibaruwa yamwandikiye imusaba urukundo.
Umunyeshuri aho kubikora ahita akora mu mufuka azamura impeta amutera ivi induru ziravuga mwarimu abura uko yifata, ikigo cyose kirahurura, yifata mu maso asubira mu cyumba cy'abarimu induru zivuga.
Src: Paradisenews
TANGA IGITECYEREZO