RFL
Kigali

Uwari umukunzi wa Boateng yasanzwe yapfuye nyuma y'icyumweru kimwe batandukanye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/02/2021 12:57
0


Umunyamideli ukomoka muri Pologne wakundanaga na myugariro wa Bayern Munich, Jerome Boateng, yasanzwe mu nzu yapfuye nyuma y'icyumweru kimwe atandukanye n'uyu mukinnyi.



Kasia Lenhardt w'imyaka 25 y'amavuko yatandukanye na Boateng nyuma y'amezi 15 bakundana, kubera ibibazo bwite by'uyu myugariro w'Ubudage birimo no kuba yarakunze gufatwa atwara imodoka yasinze.

Atangaza itandukana rye n'uyu munyamideli, Boateng yagize ati"Ngomba kugira ibyo nitaho ndetse nkanita ku muryango wanjye ku buryo bukwiye".

Ku wa kabiri tariki ya 09 Gashyantare 2021, nibwo Polisi yo mu mujyi wa Berlin mu Budage yasanze uyu munyamideli mu nzu yapfuye.

Lenhardt na Boateng bari bamaze amezi 15 bakundana ariko uyu mwaka watangiye batameranye neza ariyo mpamvu hari hashize icyumweru batandukanye.

Mu cyumweru gishize,Boateng w’imyaka 32 yavuze ko we n’uyu mugore wari ufite umwana umwe batandukanye.

Kasia yari asanzwe yarishushanyijeho tattoo y’uyu mukinnyi ndetse nawe yavuze ko yahisemo gutandukana nawe kubera ibinyoma bye no kumuca inyuma.

Nyuma yo kumenya iyi nkuru y'akababaro, Boateng wari kumwe na bagenzi bakinana muri Bayern Munich muri Qatar guhera tariki ya 06 Gashyantare, agiye kugaruka i Munich kugira ngo aherekeze uyu wari umukunzi we mu gihe inzego z'umutekano zigikomeje iperereza.

Polisi y'i Berlin yasanze mu nzu umunyamideli Kasia yitabye Imana

Kasia yari amaze icyumweru kimwe atandukanye na Jerome Boateng

Kasia yitabye Imana ku myaka 25 y'amavuko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND