Exclusive: Big Fizzo yavuze ku mwana we uri mu Rwanda n'umunyarwandakazi bamubyaranye, asaba Perezida w'u Burundi ikintu gikomeye

Imyidagaduro - 10/02/2021 7:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Exclusive: Big Fizzo yavuze ku mwana we uri mu Rwanda n'umunyarwandakazi bamubyaranye, asaba Perezida w'u Burundi ikintu gikomeye

Mu kiganiro Big Fizzo yagiranye na InyaRwanda.com yavuze ku munyarwandakazi babyaranye n'umwana we bari mu Rwanda, asaba Perizada Ndayishimiye Evariste w'u Burundi ikintu gikomeye. Yanakomoje ku itandukaniro ry'urukundo hagati y'umufaransakazi batandukanye n'uwo bari kumwe ubu.

Big Fizzo umuhanzi w'icyamamare mu karere ubu uherereye iwabo mu Burundi yagiranye ikiganiro kihariye na Inyarwanda.com atangira avuga ko ameze neza we n'umufasha we ndetse n'umwana. Mu magambo ye y'ikirundi ugenekereje mu kinyarwanda yagize ati "Umugore wanjye kugeza ubu turacyafitanye umwana umwe w'umukobwa witwa Victorine Eden Mugani dutegereje ko Imana izaduha abandi bana ariko tumeze neza Vraiment".


Big Fizzo yavuze ko we n'umugore we n'umwana bameze neza

Twamubajije iby'umubano udasanzwe w'ubucuti yagiye avugwaho n'abanyarwandakazi, avuga ko iyo abonye umunyarwandakazi amwishimira nk'umurundikanzi kuko ahanini basa kandi bahuje n'imico ku buryo kuri we kugirana ubucuti yumva nta kibi kirimo.

Icyakora yashimangiye ko hari umubano udasanzwe afitanye n'abanyarwandakazi kuko hari uwamubyariye, aboneraho gukomoza kuri uwo mubyeyi n'umwana we bari mu Rwanda.

Yagize ati "Nk'uko abantu babizi mfite umwana mu Rwanda, mpafite umwana w'umukobwa wa mugani hari umubano udasazwe mwiza hagati yanjye n'abanyarwandakazi. Izina ry'uwo twabyaranye singombwa ko ndivuga kuko uwo twabyaranye ntabwo abikunda ni umuntu usenga cyane asigaye yariyeguriye Imana ku buryo numva nta kamaro ko kurivuga".

Yakomeje avuga ko uyu muryango afite mu Rwanda nawo umeze neza. Tariki 20 Nyakanga 2020, ni bwo Big Fizzo yasezeranye imbere y'Imana na Kimana Edith Stein aba umugore wa gatatu babyaranye nyuma yo gutandukana n'umufaransakazi bafitanye abana batatu ndetse n'umunyarwandakazi yagarutseho haruguru.

Kimana Edith Stein n'ubwo bataramarana igihe, mu mvugo ye Big Fizzo yagaragaje ko umunyenga w'urukundo bombi barimo ufite aho utandukaniye n'uwo yagiranye n'umufaransakazi batandukanye mbere y'uko ashaka uyu mugore bari kumwe.

Mu mvugo ye ugenekereje mu kinyarwanda yagize ati "Nta muhanga w'urukundo ubaho, nta mwarimu ubaho mu rukundo ku buryo yakubwira ngo kunda gutya cyangwa gutya. Iyo muhuye mwese mukundana mugahuza amaraso, mugahuza ibyiyumviro biba ari byiza. 

Sinavuga ngo itandukaniro ry'uyu cyangwa uriya kuko nta muhanga mu rukundo. Hari igihe ubona umuntu ushobora kukwitaho ariko ugasanga hari ibindi bitameze neza. Ariko iyo uhuye n'umuntu mugahuza muri byose ibintu bigenda neza".

Yakomeje avuga ko ibyo byanze mukomeza mukagerageza byananirana buri wese agaca inzira ye nk'uko mu kirundi bavuga ngo 'akanze uraheba'. Yashimangiye ko uwo bari kumwe bameze neza ati "Sinavuga ngo hari itandukaniro ariko uwo turi kumwe tumeze neza kandi ndasaba ko byakomeza ari ibishoboka twese tukazashyingurana!"


Yahishuye ko we n'umugore we mu rukundo bihagaze neza 

Twamubajije ibintu bitanu yasaba Perezida w'u Burundi Ndayishimiye Evariste mu rwego rwo gufasha iterambere ry'umuziki muri iki gihugu asubiza gira ati "Ikintu nasaba Perezida wacu kugiravngo umuziki w'abarundi utere imbere, ni byinshi cyane ntabwo ari bitanu gusa icyakora ikintu kimwe namusaba ni uko barushaho kudushyigikira. 

Urumva bagushyigikiye na bya bintu bitanu wabirenza mu gihe ntarabonana nawe ngo tuganire sinshobora kubivuga ariko icy'ingenzi ni ukurushaho kudushigikira". 


Yasabye Perezida Ndayishimiye kurushaho gushyigikira abahanzi

Yavuze ko uyu muperezida mushya wasimbuye Nkurunziza atakorera ibintu icyarimwe gusa yemeza ko hari ibyiza amaze gukora mu guteza imbere umuziki muri iki gihugu nko guhindura bamwe mu bayobozi mu rugaga rw'abahanzi (AMB) mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere. 

Yakomeje avuga ko Perezida Nkurunziza na Ndayishimiye polike yabo ku iterambere ry'umuziki idatandukanye kuko ntawigeze azubiza inyuma ubuhanzi.


Yavuze ko polike ya Nkurunziza mu guteza imbere umuziki itigeze isubiza inyuma abahanzi cyo kimwe na Perezida mushya w'u Burundi Gen. Ndayishimiye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...