RFL
Kigali

Hemejwe igihe ntakuka Tour du Rwanda 2021 izabera

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/02/2021 15:21
0


Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi 'UCI' yamaze kwemeza ko isiganwa rizenguruka u Rwanda ry'uyu mwaka 'Tour du Rwanda 2021' rizaba muri Gicurasi nyuma yo guhindurirwa amatariki kubera icyorezo cya Coronavirus.



Byari biteganyijwe ko Tour du Rwanda 2021 yari gukinwa hagati ya tariki ya 21-28 Gashyantare, ariko muri Mutarama Ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda 'FERWACY' ritangaza ko nyuma yo kugisha inama inzego zitandukanye za Leta ryafashe umwanzuro wo kuryimura.

Ni icyemezo cyatangajwe tariki ya 15 Mutarama 2021, nyuma yo kureba uburyo COVID-19 ihagaze mu bice bitandukanye by’Isi bikagaragara ko bishobora kubangamira imitegurire myiza ya Tour du Rwanda.

FERWACY yatangaje ko irushanwa ryimuriwe ku wa 2-9 Gicurasi ariko amatariki mashya akabanza kwemezwa na UCI. Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, Tour du Rwanda yatangaje ko aya matariki yemejwe bidasubirwaho. Yagize iti “Twishimiye gutangaza ko UCI yemeje amatariki mashya ya Tour du Rwanda, ku wa 29 Gicurasi 2021’’.

Tour du Rwanda yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009 ubwo yegukanwaga na Adil Jelloul. Irushanwa riheruka, Tour du Rwanda 2020 ryatangiye tariki 23 Gashyantare rigera tariki 1 Werurwe 2020 ryegukanwa na Natnael Tesfatsio ukomoka muri Eritereya ku mwanya wa kabiri haza umunyarwanda Moise Mugisha.

Irushanwa ry'uyu mwaka rizaba ku nshuro ya 13 kuva ryaba mpuzamahanga, rizaba kandi ribaye ku nshuro ya gatatu riri ku rwego rwa 2.1, aho ryitabirwa n’amakipe akomeye aturutse ku migabane itandukanye.

Amakipe 15 niyo yamaze kwemeza ko azitabira Tour du Rwanda 2021:

Amakipe y’Ibihugu (3): Rwanda, Algérie na Ethiopia.

Amakipe yo ku migabane (7): Benediction Ignite Team (Rwanda), SAC (Rwanda), Pro Touch (Afurika y’Epfo), Bike Aid (u Budage), Vino Astana Motors (Kazakhstan), TSG (Malaysia) na Medellin (Colombia).

Amakipe yabigize umwuga (5): Team Novo Nordisk (USA), B&B Hotel (France), Androni Giocattoli (Italie), Total Direct Energie (France), Israel Cycling Academy (Israël).

Amakipe azahagararira u Rwanda akomeje imyiteguro

Tour du Rwanda ni rimwe mu marushanwa akurura Abanyarwanda mu bice bitandukanye by'igihugu

Umunya-Eritrea Tesfazion Nathnael niwe wegukanye irushanwa ry'umwaka ushize





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND