Donald Trump ni we mu Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wakoze ibintu byinshi bigasetsa abantu aho byasekeje benshi abandi bakabyinubira bitewe n'uko babonaga bigayitse.
Donald Trump, ntabwo azwi cyane kubera ibikorwa bye byiza byamuranze ku butegetsi, ahubwo yamamaye cyane nk’umupererezida wavugaga cyane ku rubuga rwa Twitter, byinshi mu byo yatangaje birasekeje cyane, ibindi hari ababifata nk'ibitarimo ubwenge. Ni we mu Perezida ku Isi wanditse amateka yo gufungirwa imbuga nkoranyambaga zose yakoreshaga kubera ibyo yatangazaga binyuranye n'amahame y'izi mbuga.
Donald Trump, ku ngoma ye yakundwaga n’abantu bake ugereranyije n'abandi bamubanjirije, amahanga wasangaga anenga imikorere ye n’imyanzuro n’ibitekerezo bitubaka abantu, gusa burya 'Umuntu wese ayobora ukwe'. Kubera imiyoborere ye itarishimiwe muri Amerika, byatumye uyu mugabo yeguzwa inshuro ebyiri mbere y'uko manda ye irangira. Menya ibintu 10 bitangaje Trump yakoze bitazibagirana.
1. Yateye abantu impapuro zihanagura imyanda iPorto Rico
2. Trump yatereye isari umujenerari mu gihe we yamuhereje ukuboko.
3. Yaramukanije na Donnie amushikanuza hafi amasegonda 20.
4. Yinjiye mu ndege igipapuro bakoresha muri Toilet kiri ku nkweto.
5. Yabwiye umwana muto w’imyaka 7 ko Santa itabaho hari kuri Noheli.
6.Donald Trump yagaragaye ari gusinya kuri Bibiliya
7. Donald Trump yasuhuje Abaperezida barimo n'uwa Philipine abanyuranya amaboko.
8. Yahinduye ahanditse ‘Corona Virus’ yandikamo ngo ‘Chinese Virus’.
9. Yaciye imbere y’umwamikazi kandi kizira
10. Yakuyemo agapfukamunwa mu ruhame kandi yaranduye Covid-19
TANGA IGITECYEREZO