Kigali

Ibikubiye mu ibaruwa ifunguye Abakiniye Amavubi barimo na Jimmy Gatete bandikiye Minisiteri ya Siporo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/02/2021 11:57
2


Abahoze bakinira ikipe y'igihugu Amavubi bibumbiye mu Ishyirahamwe 'FAPA', bandikiye ibaruwa ifunguye Minisiteri ya Siporo bayereka ibyifuzo bafite, birimo kugira uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.



Nyuma yo gushinga ishyirahamwe rihuriza hamwe abahoze bakinira ikipe y’igihugu Amavubi (Abagabo n’abagore), abagize iri shyirahamwe (FAPA= Former Amavubi Players’ Association) bandikiye ibaruwa Ministeri ya Siporo bayigezaho bimwe mu byifuzo bafite bigamije gusenyera umugozi umwe mu kuzamura urwego rwa ruhago nyarwanda.

Bimwe mu byo bifuza, harimo kuganira ku buryo umupira w'amaguru washingira ku bakiri bato uhereye mu mashuri, harimo kandi ko inzego zirebwa n’iterambere ry’umupira w’amaguru zategura uburyo bw’ibiganiro bugamije kwiga iterambere ry’umupira w’amaguru, banasaba ko banahabwa umwanya mu gushyira mu bikorwa iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Muri aba bakinnyi bashyize umukono ku masezerano harimo Jimmy Gatete, Karekezi Olivier, Kalisa Claude, Manamana n'abandi.

Ibaruwa ifunguye “FAPA” yandikiye Minisiteri ya Siporo:

Iyi baruwa yashyizweho umukono na bamwe mu bagabo bafite amateka akomeye muri ruhago Nyarwanda

Jimmy Gatete ari mu bashyize umukono kuri iyi baruwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KAYITANKORE 3 years ago
    NDUMUFANA WAMAVUBI NKABA NUMUFANA A P R FC NKABA NARAFANAGA IGIHE JIMMY GATETE BAKINAGA NKABA NAVUKO ABANTU BISHINZWE IBYUMUPIRA KO BAMANUKA BAKAZA MU NTARA MUBANA BO MUMASHURI HARABANA BAFITE IMPANO MURAKOZE.
  • Umuragwa3 years ago
    Aba banyabigwi bari bakenewe, gusa umupira wamaguru nibawushakire mubana bato ariko kand mubyaro bigize uturere. Kandi buri muyobozi amenye umwanya we yite kunshingano neza. Indangagaciro umuntu agira azikura muburezi bityo rero byaba byiza ministeri y'umuco na sport, byababyiza zishyizwe muri ministeri yuburezi. Ntaburezi budafite umuco na sport.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND