RFL
Kigali

CAF CL: Mu myambarire idasanzwe AS Kigali yerekeje muri Tunisia guhangana na CS Sfaxien - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/02/2021 11:30
0


AS Kigali yahagurukanye abakinnyi 20 mu Rwanda yerekeza muri Tunisia gukina umukino ubanza wo mu ijonjora rya gatatu muri CAFA Confederations Cup, aho bazakina n'ikipe ya CS Sfaxien mu minsi itanu iri imbere.



Saa Saba z’ijoro ryakeye, ni bwo AS Kigali yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Tunisia ariko ikabanza guca ku kibuga cy’indege cya Istanbul muri Turukiya, ikaba igiye gukina na CS Sfaxien, mu mukino uzatanga itike y’amatsinda ku ikipe izasezerera indi.

Umutoza Eric Nshimiyimana yahagurukanye abakinnyi 20, barimo batanu bavuye mu ikipe y’igihugu Amavubi yageze muri 1/4 muri CHAN 2020, barimo umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame, Bayisenge Emery, Kalisa Rachid, Nsabimana Eric Zidane na Muhadjili Hakizimana.

AS Kigali yari imaze iminsi ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro, aho imaze hafi cyumweru ihakorera mu rwego rwo kumenyera ikibuga cy’ibyatsi ari nacyo izakiniraho umukino ubanza uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021.

CS Sfaxien izahura na AS Kigali imaze iminsi yitwara neza muri shampiyona y'iwabo, aho iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 24 mu mikino 11 imaze gukina ikaba irushwa amanota arindwi na ES Tunis ya mbere, yo imaze gukina imikino 12.

Iyi kipe yo muri Tunisia ni yo imaze kwegukana CAF Confederation Cup inshuro nyinshi, eshatu, ariko igikombe iheruka yacyegukanye mu 2013.

AS Kigali FC, yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera ikipe ya Orapa United yo muri Botswana na KCCA yo mu gihugu cya Uganda.

Abakinnyi 20 AS Kigali FC yahagurukanye mu Rwanda:

Abanyezamu: Bate Shamiru, Ndayishimiye Eric

Ba myugariro: Rurangwa Mossi, Bishira Latif, Bayisenge Emery, Ishimwe Christian, Rugirayabo Hassan

Abakina hagati: Ndekwe Felix, Kalisa Rashid, Nsabimana Eric, Ntamuhanga Thumaini, Kayitaba Bosco, Kwizera Pierrot, Benedata Janvier

Ba rutahizamu: Shaban Hussein Tchabalala, Hakizimana Muhadjiri, Orotomal Alex, Sudi Abdallah, Aboubakar Lawal

Mu makote y'umukara n'udupira tw'umutuku n'amapantaro y'umukara AS Kigali yerekeje muri Tunisia

Emery Bayisenge ari mu bari kumwe n'Amavubi muri CHAN 2020

Tshabalala na bagenzi be biteguye guhangana muri Tunisia

Abayobozi baherekeje ikipe yabo

AS Kigali yari imaze iminsi ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro

ASbakinnyi 20 Umutoza Eric Nshimiyimana yajyanye muri Tunisia





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND