RFL
Kigali

Abamwifuzaga basubize amerwe mu isaho! Queen Cha yahishuye ko afite umukunzi

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:7/02/2021 21:51
0


Queen Cha umwe mu bahanzikazi bamaze igihe kirekire mu muziki akaba afite abafana benshi akesha kuririmba neza no kuba akunda ikipe ya Rayon Sport yanakoreye indirimbo. Uyu mukobwa w'icyamamare avuga ko afite umukunzi ariko akaba adashobora kumutangaza mu itangazamakuru.



Hari mu kiganiro kitwa 'The Fact Show' gitambuka kuri Fine Fm (93.1) gikorwa na Peacemaker na Pazo Parole Umukapo kuva saa yine za mu gitondo kugeza saa sita aho batungura umuntu w'icyamamare bakamubaza uko impera z'icyumweru zagenze (Weekend y’ibyamamare) ndetse bakanamuhuza n’abafana be bakamubaza ibibazo bifuza akabasubiza. 

Ubwo Queen Cha yahamagarwaga yari arimo ategura amafunguro. Yavuze ko afite umukunzi ariko atamutangaza. Ati ”Umukunzi ndamufite ariko kumuvuga mu itangazamakuru sinabikora". Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko iyo ari mu rugo akunda kumva indirimbo zibyinitse ariko n’ize ajya afata umwanya akazumva. Ati "Indirimbo zanjye ndazumva kandi nzumva buri munsi".

Queen Cha ubundi amazina ye nyakuri ni Mugemana Yvonne, se umubyara yitwa Mugemana Charles, nyina akaba Nyiraneza Adeline. Yavutse tariki 5 kamena 1991, avukira mu cyahoze cyitwa Perefegitura ya Gitarama, ubu atuye i Nyamirambo ho mu Mujyi wa Kigali.

Amashuri ye abanza yayigiye mu ishuri ESCAF (Ecole de Science Anglais Francais), icyiciro rusange cy’ayisumbuye acyigira muri GSNDL (Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes) Byimana, icyiciro gisoza ayisumbuye acyigira mu ishuri ry’Urwunge rw’amashuri yisumbuye rw’i Butare.


Queen Cha yarangirije kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’Ibinyabuzima (Biologie). Yatangiye muzika mu mpera za 2011 biturutse ku nama yagiriwe n’inshuti ze ahita aninjizwa mu ‘Ibisumizi’ gutyo. Ibisumizi ni yo nzu itunganya muzika yabayemo kugeza ubwo yasenyukaga. Magingo aya ari mu biganza bya The Mane Music ya Badrama ibarizwamo Marina na Calvin Mbanda.

Kuririmba yabitangiriye ku ndirimbo “Uranyura” akomereza kuri “Windekura” na “Umwe Rukumbi” yakoranye na Riderman. Uretse izi ndirimbo eshatu asa nk'aho arizo yehereyeho hari n’izindi yagiye akora zigakundwa ndetse zikamamara mu Rwanda harimo; 'Kizimyamwoto' yakoranye na Safi Madiba, 'Icyaha ndacyemeye', 'Isiri', 'Alone' n’izindi. Aherutse gukorana 'Do Me' na Marina iri mu ndirimbo zakunzwe cyane akaba ari gukora kuri album ashobora gusohora mu gihe coronavirus yatanga agahenge.


Queen Cha yahishuye ko afite umukunzi 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND