RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka 14 ivutse AS Kigali igiye guhindurirwa izina

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/02/2021 18:16
0


Umuyobozi mukuru w'ikipe y'umupira w'amaguru y'umujyi wa Kigali 'AS Kigali', Shema Fabrice, yemeje ko iyi kipe iteganya guhindura izina nyuma y'imyaka 14, ikitwa Kigali FC mu rwego rwo kwesa imihigo bafite mu bihe biri imbere.



Mu kiganiro Kick-off cya Televiziyo Rwanda cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, uyu muyobozi yemeje ko izina AS Kigali rigiye gukurwaho, rigasiburwa na Kigali FC.

Shema yasobanuye ko impamvu nyamukuru izatuma iyi kipe ihindura izina ari uko bizatanga uburenganzira ku bifuza kuyigiramo imigabane mu gihe kuri ubu bidakunda kubera ko ari ikipe ishingiye ku banyamuryango.

AS Kigali cyangwa Association Sportive de Kigali imaze imyaka 14 ivutse,  nyuma yo kwihuza kwa Renaissance FC na Kigali FC mu 2006, ikaba imaze kwegukana igikombe cy’Amahoro inshuro ebyiri; mu 2013 no mu 2019.

Kigali FC nayo yagiyeho nyuma yo guhindurirwa izina kw'iyitwaga Les Citadins mu 2003.

Magingo aya, AS Kigali niyo kipe rukumbi ihagarariye u Rwanda, isigaye mu marushanwa nyafurika ya CAF Confederations Cup, aho igeze mu cyiciro cya gatatu ari nacyo cya nyuma mbere yo kwinjira mu mikino y'amatsinda.

AS Kigali iri kwitegura guhura na CS Sfaxien yo muri Tunisia muri iki cyiciro, umukino ubanza uzabera muri Tunisia tariki ya 13 Gashyantare mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y’icyumweru kimwe.

Iyi kipe ikaba yarasezereye amakipe arimo Orapa United yo muri Botswana na KCCA yo muri Uganda mu byiciro byabanje muri iri rushanwa.

AS Kigali igiye guhindurirwa izine yitwe Kigali FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND