RFL
Kigali

Apotre Kamuhanda wibasiye urubyiruko akarwita mayibobo yarakaje umusore wiyemeje kwandikira Perezida Kagame-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:7/02/2021 8:40
0


Murengezi Asouman Madona utuye mu karere ka Bugesera, akaba n'umuhanzi uzwi ku izina rya Mcy Amandah, yagize icyo avuga kuri Apotre Claude Kamuhanda uyobora Itorero Blessing Miracle church uherutse kumvikana avuga ko urubyiruko rwose rutarashaka ari za mayibobo.



Mu kiganiro Apotre Kamuhanga Claude aherutse gutanga kikanyura ku rubuga rwa Youtube kuri shene yitwa Blessing Miracle Church Tv y'itorero rye, yaragize ati "Buriya iyo umuntu akiri wenyine, iyo umuntu akiri umusore, ni mayibobo, umusore ni mayibobo, umukobwa ni mayibobo, mayibobo, mayibobo". 

Yakomeje agira ati "Va mu bumayibobo wa musore we, va mu bumayibobo. Nonese mayibobo utaniye he nayo irara aho ishaka, irara aho ibonye, irya ibyo ibonye, yambara ibyo ibonye ntawuyibaza. Abasore muri ba mayibobo muraza kuvuga ngo kubera iki uyu Apotre". InyaRwanda ntibyadukundiye kuvugana na Apotre Kamuhanda kuri ibi aherutse gutangaza kuko tutamubonye kuri telefone ye igendanwa. 


Apotre Kamuhanda umuyobozi w'itorero Blessing miracle church

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, Murengezi Assouman uzwi nka Mcy Amandah yavuze ko acyumva amagambo yatangajwe na Apotre Kamuhanda, yababaye cyane, yibaza impamvu adakurikiranwa n'inzego zibishinzwe kuko yatutse urubyiruko rwose. Yavuze ko kwifata ugatuka urubyiruko rw'igihugu ukarwita mayibobo ntaho bitaniye no gupfobya bamwe mu bayobozi bayoboye urwo rubyiruko. Yagize ati "Niba urubyiruko ari mayibobo ubwo abaruhagarariye bose bahagarariye mayibobo". 

Mcy Amandah avuga ko mu Rwanda hari abayobozi b'urubyiruko nabo ubwabo bafite abana b'urubyiruko ndetse anavuga ko Apotre Kamuhanda nawe ashobora kuba afite abana batarashaka. Akomeza avuga ko niba buri muntu wese utarashaka umugabo/umugore yiswe mayibobo ntaho u Rwanda rwaba rugana kuko urubyiruko ni rwo Rwanda rw'ejo.


Apotre Kamuhanda avuga ko abasore n'inkumi batarashaka ari mayibobo


Amandah arasaba ko Apotre Kamuhanda akurikiranwa akaryozwa ibyo yatangaje

Murengezi Assouman Madona atuye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama, Akagari ka Cyugaro aho anahagarariye urubyiruko rwo mu murenge w'iwabo. Yavuze ko nyuma yo kubona videwo y'umupasiteri wise urubyiruko mayibobo, yagize akababaro kenshi ari nayo mpamvu agiye kwandikira ibaruwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame amusaba kumubariza ababishizwe impamvu abantu nka bariya bameze nka Apotre Kamuhanda batuka inshuti ze zose badakurikiranwa n'inzego zibishinzwe.


Murengezi akomeza avuga ko agiye kuboneraho kuvuga ikibazo afite cyijyanye n'Akarere ke, aho avuga ko bitagakwiye kuba umujyi wa Nyamata wo mu karere ka Bugesera utari mu mijyi irindwi (7) yunganira umujyi wa Kigali mu gihe harimo imwe mu mijyi inatwara amasaha hafi 5 kugira ngo uyigeremo uvuye i Kigali. 

Nk'uko abisobanura avuga ko Nyamata ari wo mujyi wa mbere wegereye umujyi wa Kigali, akaba ari nawo mujyi wa mbere ufite sitade n'ama hoteli byegereye umujyi wa Kigali n'ibindi bikorwa remezo by'akarere byegereye umujyi harimo nk'ikibuga mpuzamahanga cy'indege n'uruganda rw'amazi.


Mu gusoza ikiganiro twagiranye, uyu musore yasabye imbabazi anasabira abaturage bose muri rusange kuba bararenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 (Corona Virus) igihe ikipe y'igihugu Amavubi yatsindaga aho yavuze ko nabo atari bo byari ibyishimo byinshi byabarenze dore ko nawe ubwe yari ari muri abo. 

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA AMANDAH WABABAJWE CYANE N'IBYATANGAJWE NA APOTRE KAMUHANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND