RFL
Kigali

Benshi mu banyarwanda bifuza ko Mashami Vincent akomeza gutoza Amavubi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/02/2021 18:42
1


Binyuze ku rubuga rwa Instagram rwa InyaRwanda.com rukurikirwa n'abarenga ibihumbi 384, umubare munini w'Abanyarwanda bagaragaje ko bafitiye icyizere cyinshi umutoza Mashami Vincent ndetse bifuza ko yahabwa andi masezerano agakomeza gutoza Amavubi kuko banyuzwe n'umusaruro we mu gihe cy'imyaka isaga ibiri ayimazemo.



Amasezerano y'uyu mutoza mu Amavubi ararangira muri uku kwezi kwa Gashyantare 2021, bikaba biteganyijwe ko inzego zibishinzwe arizo Minisiteri ya Siporo 'MINISPORTS' n'Ishyirahamwe Nyarwanda rya ruhago 'FERWAFA' zizicarana zigasuzuma umusaruro w'uyu mutoza, ubundi hagafatwa umwanzuro wo kumwongerera amasezerano cyangwa akirukanwa.

Gusa benshi mu banyarwanda bagaragaje ko bagikeneye uyu mutoza mu Amavubi, nk'uko babigaragaje mu matora yabereye ku rubuga rwa Instagram rwa Inyarwanda, aho 74% bagaragaje ko bifuza ko Mashami ahabwa amasezerano mashya agakomeza gutoza Amavubi kuko banyuzwe n'umusaruro yatanze mu gihe amaze ayatoza. 26% ni bo bagaragaje ko hashakwa undi mutoza.

Mu mikino 23 mu marushanwa atandukanye Mashami Vincent yatoje Amavubi kuva yagirwa umutoza mukuru, yatsinze imikino 5, atsindwa 7, anganya 11.

Kugeza ikipe y'igihugu muri 1/4 mu irushanwa rya CHAN 2020, biri mu byatumye Abanyarwanda bongera kugirira icyizere umutoza Mashami Vincent ndetse bifuza ko ahabwa amasezerano mashya yo gutoza Amavubi kuko ibyo yakoze ntawabitekerezaga, ndetse nta n'umutoza w'umunyamahanga watoje Amavubi wigeze abikora.

Tariki ya 18 Kanama 2018, nibwo Mashami Vincent yatangajwe nk'umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi, imyaka igiye kwirenga ari ibiri n'igice, akaba afite amahirwe menshi yo kongererwa amasezerano.

Abanyarwanda benshi bifuza ko Mashami ahabwa amasezerano mashya mu Amavubi

Bimwe mu byifuzo by'Abanyarwanda bagaragaje ko bagikeneye Mashami Vincent mu Amavubi:







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fifi3 years ago
    ARIKO ABANTU BARASETSA AKA KANYA MURAMWIMITSE (MASHAMI) MWUMVISE KO CONTRA ITARARANGIRA NONE MURAYEKINITSE MURATOYE MUTOREYE N'ABANYARWANDA BOSE, ESE KOKO MUJYA MWIBESHYA KO ABANYARWANDA NTA BWENGE BAFITE? IBI BIRI MU INYARWANDA, NTIBYIGARAGAZA KO BYANDITWE N'UMUNTU UMWE? MUJYE MWIVUGIRA NTA N'URWANYA UWO MASHAMI NKUKO NTAN'UMENYA NIGIHE CG UWAMUSHYIZEHO, USIBYE KO NTAWAGUHA ÉQUIPE NATIONALE MU GIHE NTANUWAGUKENERA MURI 2me DIVISION,





Inyarwanda BACKGROUND