RFL
Kigali

Zimwe mu mpamvu zituma Umusore aterwa indobo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/02/2021 10:57
0


Mu buzima bwacu bwa buri munsi ntagishimisha nko gukunda ugakundwa kuko uba wumva uri mu munezero no mu munyenga. Nyamara n'ubwo bimeze bityo hari igihe bibaho ko uwo wari wizeyeho urukundo arukwima cyangwa se akakwihinduka ku munota wa nyuma. Guterwa indobo (nk'uko ari ryo zina byabatijwe) birababaza kandi bigashengura umutima.



N'ubwo akenshi usanga dushinja abaduteye indobo ko baduhemukiye, ku rundi ruhande ushobora gusanga na wa wundi wimwe urukundo abifitemo uruhare nk'uko muri iyi nkuru tugiye kubivuga.

 Impamvu zituma abasore baterwa indobo: 

1.Uwo usaba urukundo ntiyiteguye 

Buri wese agira uko ayobora amarangamutima ye kandi urukundo narwo ruyoborwa n’amarangamutima. Mu gushaka uwo musangira urukundo hari igihe ugwa ku muntu utiteguye kuruguha uko urushaka. Biterwa n’impamvu nyinshi.

Ashobora kuba hari imipaka runaka yishyiriyeho ituma igihe yihaye ngo akundane kitaragera. Ashobora kuba ari mu gahinda k’uwo yakundaga batandukanye, witabye Imana, cyangwa ukundi guhangayika gutuma adashaka umujyana mu bintu by’urukundo. Nuko wamubwira ko wifuza ko mukundana agahita aguhakanira atari uko akwanze ahubwo kuko kuri we igihe kitaragera.

Niho uzumva umuntu ashobora kukubwira ati ibyo uzabimbwire mu myaka ibiri iri imbere, itanu se cyangwa akakubwira ko bitamurimo. Iyo ushoboye kwihangana ugategereza hari igihe kigera amaze gutuza urukundo mukarusangira. 

2. Ntuzi ibyo urimo

Nibyo koko hari abantu bajya mu rukundo batazi ibyo barimo. Ukumva muri wowe ushaka gukundana ariko ibikorwa byawe bikagaragaza ko utari mu murongo wo gukundana. Bishobora kuba ubumenyi bucye bwo gutereta, kutabasha kwerekana icyo ushaka koko cyangwa se kuba udakuze mu mutwe mu bijyanye n’urukundo. 

Aha hanazamo guhuzagurika ukaba 'mvuye aha ngiye aha', ibi rero uwo wifuzaho urukundo abibonamo kutamenya icyo ushaka cyangwa se kudakura. Ibuka ko abantu dutandukanye kandi imirimo ibiri yananiye impyisi niko umunyarwanda yavuze.

 3. Ntabwo uri kugeza aho ashaka 

Aha niho ruzingiye wa mugani wa wa muririmbyi. Ikintu kibaho kigoye ni ukumenya uwo ushaka gukunda uko ashaka gukundwa cyangwa uburyo bwiza bwo kumwereka urukundo. Gutereta si ibintu bihita byizana urabyiga ukaniga uwo utereta. Wikwigira uwo utari we ngo ucyeke ko aribwo uzakundwa.

Amagambo umubwira, igihe uyamubwirira, ibyo umukorera n’igihe ubikorera byose hamwe n’ibindi binyuranye usabwa kubyitaho no kubimenya bihagije. Icya mbere usabwa ni ugukanda kuri bouton ituma yirekura akakwibwira wese ku buryo amarangamutima ye uyamenya nawe ukamubwira ayawe.

Aha iyo umaze kuhamenya uba wabashije gutsinda igitego. Niho uzasanga hari ukubwira ati kuva nabaho sindaterwa indobo, undi akubwire ko izo amaze kurya atazi umubare wazo. Byose biva mu kumenya uko utwara urukundo. Hano uzirikane kandi wibuke ko abantu bose atari bamwe bityo ntugire ngo uko Rucahaga yaterese Mukamusoni niko Busyete azatereta Nyirandizanye.

 4. Ushyize imbere imibonano gusa 

Aha hareba cyane abagabo kurenza ko hareba abagore. Burya umuntu ugenzwa n’imibonano gusa ntabwo wamuyoberwa keretse nawe uri impumyi. Uko uganira, ibiganiro ukunda kumujyanamo, ahantu uba ushaka ko muhurira, amasaha uba ushaka ko muhura, byose ashobora kubishingiraho akamenya ko ikikuraje ishinga ari imibonano gusa.

Aha rero naba umukobwa utagenzwa n’imibonano gusa ntugire ngo urukundo rwanyu ruzarenga umutaru. Niba unagenzwa koko n’imibonano kuko nabwo ni uburenganzira bwawe, kuki utabimubwira udaciye ku ruhande ariko? Ushobora gusanga nawe muri mu nzira imwe cyangwa se atari ko bimeze bityo bigahagarara hakiri kare utabanje kuvunika cyangwa gushoramo imitungo.

Muri make guhakanirwa urukundo birababaza cyane kandi biremerera umutima ariko buri wese aba akwiye kureba ku ruhande rwe niba nta ruhare yaba abigiramo bityo guhindura imiteretere n’imikundire bikaba uburyo bwiza bwafasha gukunda no gukundwa nk'uko ubyifuza ndetse ugomba gusaba urukundo uteganya ibintu 2 kwemererwa no guhakanirwa rero niba wishyiramo ko wemererwa urukundo nta kabuza uzaba wibeshya. 

Src:www.plurielles.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND