Kigali

Covid-19: Kuwa 15 Gashyantare 2021 inkingo za mbere zisaga ibihumbi 102 zizagera mu Rwanda-Dr Daniel Ngamije

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:3/02/2021 7:55
0


Mu gihe benshi bari kwibaza iherezo ry’icyorezo cya Covid-19 kimaze guhitana ubuzima bwa benshi ndetse kigaheza benshi mu nzu, kuri uyu wa 2 Gashyantare, Dr Daniel Ngamije Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko inkingo ziri bugufi anatangaza ko zizaba zigera ku bihumbi 102.



Dr Ngamije ibijyanye no guteguza inkingo za covid-19 yabitangaje tariki 2 Mutarama 2021 mu gihe we n’abandi bayobozi bo muri Guverinoma bari bari gutangaza ibijyanye n’ingamba nshya zafashwe zo gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Kuri ubu U Rwanda rufite abagera kuri 15,459 bamaze kurwara icyorezo,  abagera kuri 10,272 baragikize naho 198 kimaze kubambura ubuzima.

Agaruka ku bijyanye n’inkingo z'icyo cyorezo, Dr Ngamije yavuze ko inkingo za mbere u Rwanda ruzakira zakozwe n’uruganda rwa Pfizer/BioNTech, dore ko inkingo z'iki kigo ziri gukoreshwa cyane hirya no hino ku Isi. 

Mu minsi yashize uyu muyobozi wa minisiteri ishinzwe ubuzima yari yatangaje ko inkingo niziza bazahera ku bakora mu bikorwa by’ubuvuzi ndetse n’abandi basheshe akanguhe kurusha abandi (abasaza n’abakecuru) n’abarwara indwara zirimo izidakira cyangwa izifata mu myanya y’ubuhumekero.

                    Urukingo rwa Pfizer/BioNTech 

Mu magambo ye Dr Ngamije yagize ati “Dutegereje inkingo uku kwezi kwa kabiri hagati mu matariki 15. U Rwanda ruri mu bihugu bine bya Afurika byujuje ibisabwa byose ngo tubashe kubona inkingo za mbere za Pfizer. Ni u Rwanda, Tunisia, Afurika y’Epfo na Cap Vert.”

Nyuma y’urukingo rwa Pfizer/BioNTech Minisitiri Ngamije yatangaje ko ko muri uku kwezi kwa Gashyantare, u Rwanda rwiteguye kwakira izindi nkingo za AstraZeneca zisaga ibihumbi 996.

Yagize ati “Mbere y’uko ukwezi gushira tuzabona hafi ibihumbi 996 by’inkingo za AstraZeneca, ubwo ni hafi miliyoni y’inkingo dufite ku ngunga ya mbere. Tuzahita tuzifashisha cyane cyane mu bakozi bo kwa muganga, abantu bakuze banafite n’indwara karande, abandi bose bari mu gikorwa cyo gufasha mu kubahiriza amabwiriza nk’inzego z’umutekano.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu gihembwe cya kabiri cya 2021 gahunda yo gukingira izakomeza kuko u Rwanda rufite gahunda y’uko uyu mwaka urangira rukingiye nibura 60% by’abaturage barwo.

Ati “N’izindi nkingo zizakomeza kuza mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka. Igihugu gifite gahunda yo kubona inkingo zihagije ku buryo nibura tugera kuri 60 % by’Abanyarwanda bagomba gukingirwa. Ni yo ntego dufite muri uyu mwaka. Guverinoma irakora ibishoboka byose zigurwe kandi zikoreshwe.”

Dr Ngamije avuga ku kubikwa ndetse no gutera izi nkingo abazaba batoranijwe, yavuze ko u Rwanda rwiteguye bikomeye haba ku bikoresho bizakoreshwa mu kubika izi nkingo ndetse ko n’abazazitera batojwe bihagije.

Src: RBA&Igihe

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND