Kuri uyu wa Kabiri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, hemezwa ko ingamba zisanzweho za 'Guma mu rugo muri Kigali' zizakomeza guhera ku ya 3 Gashyantare kugeza ku ya 7 Gashyantare mu 2021.
Ni inama yafatiwemo indi myanzuro aho kuva tariki ya 8 Gashyantare 2021 kugeza ku ya 22 Gashyantare 2021 hazakurikizwa ingamba nshya zirimo izi zikurikira:
-Ingendo zirabujijwe guhera saa moya z'umugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo.
- Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara ndetse n'Uturere dutandukanye, zirabujijwe.
-Abakozi ba Leta bazakomeza gukorera mu rugo keretse abasabwa kujya gutanga serivisi aho basanzwe bakorera. Ibikorwa by’abikorera bizongera gukora ariko hazakoreshwa abakozi b’ingenzi.
-Abikorera bazakoresha 30% kandi abandi bazakorera mu rugo.
-Amasoko azafungura ariko ku ijanisha rya
50% kandi bakore basimburana kandi
bafunge saa kumi n’imwe z'umugoroba. Amashuri yose aya Leta n’ayigenga azakomeza gufunga.
TANGA IGITECYEREZO