Ni inama yafatiwemo indi myanzuro aho kuva tariki ya 8 Gashyantare 2021 kugeza ku ya 22 Gashyantare 2021 hazakurikizwa ingamba nshya zirimo izi zikurikira:
-Ingendo zirabujijwe guhera saa moya z'umugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo.
- Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara ndetse n'Uturere dutandukanye, zirabujijwe.
-Abakozi ba Leta bazakomeza gukorera mu rugo keretse abasabwa kujya gutanga serivisi aho basanzwe bakorera. Ibikorwa by’abikorera bizongera gukora ariko hazakoreshwa abakozi b’ingenzi.
-Abikorera bazakoresha 30% kandi abandi bazakorera mu rugo.
-Amasoko azafungura ariko ku ijanisha rya
50% kandi bakore basimburana kandi
bafunge saa kumi n’imwe z'umugoroba. Amashuri yose aya Leta n’ayigenga azakomeza gufunga.
