Iki cyamamare mu njyana ya Country ku Isi, Dolly Parton, yagarutse kuri ibi ubwo yaganiraga na The Today Show. Yavuze ko ubwo ibi bihembo byatangwaga umugabo we yari arwaye kandi bikaba byari no mu gihe cya COVID-19 gukora ingendo bitoroshye.
Dolly Parton ubu ni umukecuru w'imyaka 75
Hari abatari bake bamunenze ndetse ntibatinye no kwerura ngo bavuge ko yabisuzuguye nkana kuko nyuma y'iyi tariki byatangiweho yongeye guhamagarwa ngo ashyikirizwe uyu mudari we ariko akabyanga. Mu bakurikirana ibya Politike hari abavuze ko Dolly Parton nawe ashobora kuba ari mu bahanzi batashimishijwe n'imiyoborere ya Donald Trump.
Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nawe yagaragaje ko yatunguwe no kuba iki cyamamare Dolly Parton kitaragiye kwakira uyu mudari w'icyubahiro.
Umwaka ushize bwo yaganiraga na Stephen Colbert mu kiganiro "late night " yagaragaje ko atumva icyabimuteye. Yagize ati "Naratunguwe. Aragikwiye ntabwo byumvikana". Yongeyeho ko azahamagara Perezida wa Amerika, Joe Biden akamubaza impamvu.
Donald Trump mbere y'uko ava ku butegetsi yatanze imidari 24 y'amahoro yageneye abayaharaniye mu bikorwa bitandukanye by'indashyikirwa bakoze. Mu bayihawe harimo abanye-politike nka Devin Nunes, abahanzi barimo Elvis Presley na Dolly Parton utarigeze ajya kuwufata n'abandi nka Joe Biden wari Visi Perezida wa Amerika n'ibindi byamamare mu ngeri zitandukanye
.Yasobanuye impamvu yanze kwakira umudari yahawe na Donald Trump
Iyi midari yagiye itangwa mu bihe binyuranye muri manda ya Donald Trump. Iheruka yanzwe tariki 7 Mutarama 2021 mu birori bikomeye ariko byabaye mu muhezo. Mu babihawe icyo gihe harimo Perezida Joe Biden, umukinnyi wa Golf Annika Sorenstam ndetse na Gary Player n'abandi.
Dolly iki kinyamakuru baganiye bamubajije niba noneho azajya gufata umudari we kuko ubu iki gihugu kiyobowe na Joe Bieden nabwo arabihakana bisa nibigaragaza ko ntacyo acyeneye ndetse imvugo ye isa niyumvikanisha ko n'ubundi nambere hose yabyanze abishaka. Yagize ati:
Ubu ndibaza ninkifata nzaba ndi mu nzira ya politike, ntabwo mbizi niba nzajya kugifata. Ntabwo nkora kubera ibyo bihembo. Byaba ari byiza ariko ntabwo numva ngikwiye.
Yabonye ibihembo nyinshi mu muziki biromo Achievement Award, 10 bya Grammy Awards n'utundi duhigo bituma izina rye ryandikwa inshuro nyinshi muri Guinness World Records akaba anafite inyenyeri muri The Hollywood Walk of Fame. Uyu mukecuru w'imyaka 75 yamamaye kuva mu 1967 icyo gihe indirimbo ze zari zigezweho zirimo iyitwa "Hello", "I'm Dolly" n'izindi yagiye akora nyuma y'icyo gihe.